RFL
Kigali

Uganda: Umuryango washinzwe na Miss Quiin Abenakyo Perezida Museveni yawuhaye inkunga ya miliyoni 120 z’amashiringi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/11/2019 10:44
0


Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yahaye inkunga ingana na miliyoni 120 z’amashiringi umuryanga “Quiin Abenakyo Foundation” washinzwe na Miss Uganda 2018 Quiin Abenakyo.




Museveni yatanze inkunga ya miliyoni 120 z'amashiringi

Uyu muryango, ugamije kurwanya ishakwa rya hato na hato ry’abangavu batarageza igihe cy’ubukure, n’abaterwa inda bakiri bato bigatuma bacikiriza amashuri. Wamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu muhango wabereye muri Sheraton Kampala Hotel. Ni umuhango wabereyemo igikorwa cyo gutanga uko wifite ku bifuza gushyigikira uyu muryango.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni watanze inkunga ingana na miliyoni 120 z’amashiringi kuri uyu muryango. Mu ijambo rye yavuze ko abana bato baterwa inda, n’abashakwa batarageza imyaka y’ubukure aribyo bituma bava mu mashuri. Ati”Abana baterwa inda, n’abarongorwa batarageza imyaka y’ubukure ni byo bituma bacikiriza amashuri”.

Yashimiye Miss Quiin Abenakyo wagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango ku buryo yizeye ko hari byinshi ugiye gufasha igihugu muri rusange. Rebecca Kadaga umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda nawe yavuze ko ashimishijwe n’uyu muryango ushyigikiye imibereho myiza.

Miss Uganda 2018 Quiin Abenakyo, umwaka ushize yahagarariye igihugu cye muri Miss World mu Bushinwa, anegukana ikamba rya Miss world Africa 2018. Muri iri rushanwa nibwo yavuze ko igihugu cye gifite ikibazo gikomeye yifuza guhangana nacyo kugeza abigezeho cy’abana baterwa inda bakiri bato, n’abarongorwa batarageza imyaka y’ubukure bigatuma abacikiriza amashuri.

Uyu mushinga we watumye ahita ajya mu bakobwa 30 ba mbere akomeza kwitwara neza bimuha kugera mu bakobwa batanu ba mbere maze yegukana ikamba rya Miss world Africa 2018, aca agahigo ko kuba ariwe mugandekazi wa mbere wegukanye iri kamba muri Miss World ahita anagirwa ambasaderi w'ubukerarugendo mu gihugu cye.


Yakoze amateka yegukana ikamba rya Miss World Africa 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND