RFL
Kigali

Uko urukundo Yesu yakunze abantu rwasunikiye Adrien Misigaro kwandika indirimbo ‘Ntibyamukanze’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/07/2019 10:46
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro uri mu bakomeye, yatangaje ko ubwo yari i Kigali muri Werurwe 2019, yagize igitekerezo cyo kwandika indirimbo ‘Ntibyamukunze’ cyavuye ku rukundo Yesu/Yezu yakunze abari mu Isi akemera kubacungura.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Adrien Misigaro yavuze ko ubwo yari mu Rwanda hari mu bihe bya Pasika atekereza ku rukundo rudasanzwe Yesu/Yezu yakunze abantu bituma aririmba ko byinshi yanyujijwemo ku musaraba bitamukanze.

Ati “Muri Werurwe 2019 ndi mu Rwanda twari mu bihe bya Pasika ntekereza ku rukundo rudasanzwe Yesu yadukunze rwatumye yemera gukubitwa inkoni, ndetse yemera no gupfa urupfu rubi. Bituma ndirimba ko byose bitigeze bimukanga yandebanye urukundo arancungura.”

Muri iyi ndirimbo, Adrien Misigaro hari aho aririmba agira ati “Wabambwe nabo waremye ukubitwa bose bareba usuzugirirwa mu ruhame. Umwanzi yari aziko birangiye. Ntiyamenye ko wari umugambi wo gucungura isi yose. Oh! Ntiyamenye ko wari umugambi wo kudukura mu isayo.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTIBYAMUKAZE' YA ADRIEN MISIGARO

Iyi ndirimbo “Ntibyamukanze” ni iya kane kuri album yitegura gushyira hanze. Yavuze ko kuva ayishyize hanze yakirijwe ibitekerezo bya benshi bashima ubutumwa buyigize abandi bamubwira ko bongeye kugirana ubusabane n’Imana.


Adrien Misigaro aherutse kuririmba mu gitaramo cy'umuvandimwe we, Gentil Misigaro cyabereye i Kigali yise "Har'imbaraga Tour Rwanda"

Yavuze kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 yakiriye ubutumwa bw’umugore wamubwiye kuva yumvise iyi ndirimbo byatumye yiyegereza Imana birushijeho, ndetse ngo buri uko ayumvise asuka amarira

Ati “Kuva nyishize hanze nakiriye ‘message’ nyinshi zimpa ubuhamya. Ariko ejo hari umudamu wambwiye ko kuva indirimbo ayunvise byamuteye gukunda yesu kurushaho ngo ayumva buri munsi imutera kuriria cyane kubera urukundo yesu yamukunze.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo ‘Ntibyamukaze’ yakozwe na Producer Pastor P. Yavuze ko adateganya gukora amashusho y’iyi ndirimbo kuko hari indi afite yatangiye gutunganyiriza amashusho agomba gusohoka vuba.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTIBYAMUKANZE' YA ADRIEN MISIGARO

Adrien Misigaro yamenyekanye birushijeho mu ndirimbo “Buri munsi” yahuriyemo na Gentil Misigaro, “Nkwite nde” yakoranye na The Ben, “Nzagerayo” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bafite indirimbo zimaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ku rubuga rwa Youtube.

Indirimbo ze zicurangwa kenshi mu nsengero. Kuya 18 Nyakanga 2019, nibwo yashyize ahagaragara iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’abakobwa batatu, Betty, Peace na Janviere babarizwa muri Melody of New Hope yashinzwe na Adrien Misigaro.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NTIBYAMUKAZE' YA ADRIEN MISIGARO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND