RFL
Kigali

Ukuri ku bivugwa ko ikiganiro Urukiko cyanyuraga kuri Radio 10 cyimukiye kuri KFM

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/07/2021 20:26
1


Nyuma y'uko abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko kuri Radio 10 bahinduriwe imyanya n’ibiganiro, bamwe bagahabwa izindi nshingano kuri iki gitangazamakuru ariko ntibyishimirwe, biravugwa ko iki kiganiro cyimukiye kuri Radio ya KFM.



Nyuma y'uko ikiganiro cya Siporo kuri Radio 10 ‘Urukiko’ cyari kiyoboye ibindi mu gukundwa mu Rwanda gisheshwe abagikoraga bakimurirwa mu bindi biganiro, abandi bagahabwa izindi nshingano muri iki gitangazamakuru ariko ntibishimire uyu mwanzuro, biravugwa ko iki kiganiro  kigiye kwimukira kuri Radio ya KFM.

Urukiko rwa Radio10, nicyo kiganiro cy’imikino cyari gikunzwe na benshi mu Rwanda kuko cyumvwa n’ingeri zitandukanye kandi ahantu hatandukanye kubera inkuru zivugwa muri iki kiganiro gikorwa amasaha atatu.

Iki kiganiro cyakorwaga n’abanyamakuru b’inzobere, bayobowe na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Clever ndetse na Axel Horaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, nibwo byamenyekanye ko ubuyobozi bwa Radio10 bwakoze impinduka ku banyamakuru bakoraga ikiganiro cy’Urukiko kuri iki gitangazamakuru.

Sam Karenzi wari uhagarariye igisata cy’imikino kuri Radio10, yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wa Radio (Directeur), Kalisa Bruno Taifa wakoraga mu kiganiro Urukiko yimuriwe mu kiganiro cy’imikino kiba ku mugoroba cyitwa Ten Zone, Mugenzi Faustin wakoraga muri Ten Zone yimurirwa mu Urukiko, mu gihe Kazungu Clever yasezeye burundu kuri Radio 10.

Izi mpinduka zikozwe ku banyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko nyuma y’igihe kitari gito bari ku gitutu cy’abashegeshwe n’inkuru zatambukaga muri iki kiganiro.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru nabwo bwabisabwe n’abayobozi ba Minisiteri ya Siporo, kubera ko iki kiganiro hari ibyo kitubahiriza, gusa nta makuru abyemeza yigeze atangazwa n'iki kigo.

Izi mpinduka ntabwo zigeze zishimisha na gato aba banyamakuru, byanatumye batangira gutekereza gusezera kuri iki gitangazamakuru bose.

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko abanyamakuru bakoraga ikiganiro Urukiko uko ari bane bose bagiye kwimukira kuri KFM bakajyana n’ikiganiro cyabo.

Mu kumenya amakuru y’impamo, InyaRwanda.com yaganiriye na Sam Karenzi uhagarariye aba banyamakuru, yemera ko bagiranye ibiganiro na KFM ariko avuga ko bitararangira.

Yagize ati ”Nagiranye ibiganiro na KFM, gusa ntabwo birarangira, ntakiragerwaho, turacyari abakozi ba Radio 10. Hari benshi bifuza ko dukorana gusa ntabwo turafata umwanzuro w'aho tugomba kugana, aho ibiganiro bizagenda neza niho tuzajya”.

Andi makuru InyaRwanda.com yamenye ni uko izi mpande zombi zamaze kumvikana ndetse ikiganiro Urukiko kikaba kizatangira kunyura kuri KFM guhera tariki ya 01 Kanama 2021.

Ikiganiro Urukiko cyatangiye gutambuka kuri Radio10 mu ntangiriro za 2020, gikorwa n’abanyamakuru bashya bose bahuriye kuri iki gitangazamakuru bavuye ahandi, bazana umuvuno utandukanye n’uwari umenyerewe mu bindi biganiro by’imikino bitandukanye.

Ikiganiro Urukiko cyatambukaga kuri Radio 10  biravugwa ko kimukiye kuri KFM

Axel Horaho, Bruno Taifa, Kazungu Ceer na Sam Karenzi bashobora kwisanga kuri KFM mu kiganiro Urukiko

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza Modeste2 years ago
    Turishimwe cyane rwose bakomeze bakorane niko twabamenyereye knd baruzuzanya knd tubatunda cyane nubwo hari abatabakunda arko nyine bazabaho nabi arkobabeho rwoae





Inyarwanda BACKGROUND