RFL
Kigali

Ukwicuza no kwishinja kutareba kure kwa Boeing yahombye Miliyari $1.1 ku mushinga wayo na Trump wo kubaka Air Force One

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:28/04/2022 12:30
0


Ikigo cya Boeing kiri kwicuza ku mushinga wacyo na Donald Trump wo kubaka indege nshya ya Perezida wa America ’Air Force One’ izajya hanze mu 2024. Igihombo cya Boeing kuri uyu mushinga ni kigari cyane ko hafi 50% y'ayo Boeing yahombye mu gihe cya mbere cya 2022 ari ayaturutse kuri iyi ndege. Ese Trump yaba yarahenze Boeing?.



“Byari kuba ari amahire iyo tutemera gukora iki kiraka” Dave Calhoun Umuyobozi Mukuru wa Boeing avuga ko intamenya irira ku muziro nyuma yo guhomba hafi amafaranga angana na Miliyari $1.1 ashobora gukoresha na bimwe mu bihugu byinshi nk’ingengo y’Imali yabyo.


Air Force isanzwe ikoreshwa ndetse ni nshya iri kubakwa yatuye Boeing mu gihombo 

Iki kiraka cyo kubaka Air Force One ni umushinga Donald Trump yatangije ubwo yari akiyobora Amerika, amasezerano y'iki kiraka yashyizweho umukono mu 2018. Nk'uko Ibiro bikuru bya Leta Zunze Ubumwe za America zibitangaza iyi ndege yatuye Boeing mu gihombo biteganyijwe ko izajya hanze mu mwaka wa 2024. 

Nk'uko ubuyobozi bwa Boeing bubitangaza, magingo aya bahuye n’igihombo kingana na Miliyari $1.2 mu gihe cya mbere cy’umwaka wa 2022. Muri aya mafaranga iki kigo cyahombye kivuga ko harimo igihombo cya Miliyoni $660 cyaturutse ku kiraka cyo kubaka Air Force One nshya.

                          Dave Calhoun uyobora Boeing 

Nyakubahwa Dave Calhoun uyobora Boeing mu magambo ye yagize ati: ”Air Force one, ngiye kuyita ibihe byihari cyane, ubwumvikane bwihariye, umwihariko wo kwirengera ingaruka, ikiraka Boeing iba yakagombye kuba yararetse”. Uyu muyobozi yunzemo ati: ”Turi aho turi nyine gusa tugiye gutanga indege nziza. Ikindi tugiye kureba agaciro kayo”.

Nyuma y'aya magambo iki kigo cyatangaje abantu benshi byabateye kwibaza niba uyu mushinga iki kigo cyagiyemo ku bwa Trump niba warizwe nabi cyangwa ari ubucurabwenge bwa Trump mugutanga isoko. Igihari ni uko iki kigo cyagiye mu kiraka nta gushora cyane bikaba ari na byo biri gutuma cyicuza nyuma y'igihombo cy’umurengera iyi ndenge yagituyemo.


Src: CNBC, BBC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND