RFL
Kigali

Umubiri wa Musoni Jackson uherutse kugwa mu mpanuka y’indege ntiwabonetse, umuryango we wagiye gushyira indabo aho indege yaguye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2019 10:32
3


Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Werurwe 2019 ni bwo hamenyekanye amakuru y’impanuka y’indege Ethiopian Airlines yavaga Addis Ababa yerekeza i Nairobi muri Kenya. Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yari itwaye abagera ku 157 bose bahasize ubuzima barimo n’umunyarwanda witwa Musoni Jackson.



Musoni Jackson waje kumenyekana ntabwo umubiri we wigeze uboneka ngo uze gushyingurwa mu Rwanda, abo mu muryango we barimo nyina berekeje muri Ethiopia aho bagiye gushyira indabo ahaguye indege yapfiriyemo nyakwigendera. Amakuru Inyarwanda.com yamaze kubona ni uko abaguye muri iyi ndege bigoye kubona imibiri yabo ku buryo abagize imiryango yabo bari kwerekeza ahaguye iyi ndege bakunamira ababo bakanahashyira indabo mu gihe hetegerejwe ko hubakwa urwibutso.

Nyakwigendera Musoni Jackson yakoreraga ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR muri Sudani y’Epfo, ndetse yakoreye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda. Musoni Jackson yitabye Imana asize umugore n’abana babiri; umuhungu n’umukobwa.

Jackson

Ahaguye iyi ndege hagiye kubakwa urwibutso ruzajya rwibukirwamo abaguye muri iyi mpanuka

JacksonJacksonJackson

Abo mu muryango barimo nyina (uri hagati) bari bagiye kunamira Nyakwigendera ahaguye indege






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uringaniye theodette5 years ago
    Nukwihangana is I nicumbi Imana imwakire mubayo
  • Izere real5 years ago
    Umuryango wa musoni Jackson Imana yomwijuru ibakomeze mugihe nkiki kigoye!aruhukire mumahoro!
  • samysky5 years ago
    Ndabihanganishije rwose mukomere,nubwo nta kiguzi wabona cy'ubuzima, ariko boeing igomba kwishyura kubw'amakosa yayo, yatumye ubuzima buhatikirira





Inyarwanda BACKGROUND