RFL
Kigali

Umuhanzi Janvier Muhoza yasoreje kaminuza muri Ines-Ruhengeri nyuma y’uko ishami yigagamo muri Catholic University of Rwanda rifunzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 9:43
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Janvier Muhoza ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro Ines-Ruhengeri.



Ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 nibwo Ines-Ruhengeri yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 719 barimo 22 basoje icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro (Science in Taxation). Muhoza yasoje mu ishami rya ‘Biotechnology’ ahabwa impamyabumenyi mu muhango wabaye kuwa Gatanu w’iki Cyumweru.

Muhoza yize imyaka ibiri muri Ines-Ruhengeri.Yabanje kwiga imyaka ine muri Catholic University of Rwanda mu ishami rya ‘Biomedical Laboratory Sciences’ ryaje gufungwa badahawe impamyabumenyi. Iri shami ryafunzwe kuko iyi kaminuza yari yaritangije itabifitiye uburenganzira. Icyo gihe abanyeshuri bitabaje Inteko Ishinga Amategeko na Minisiteri y’Uburezi basaba kurenganurwa.

Yabwiye INYARWANDA ko ishami rya Biotechology muri Ines-Ruhengeri yaryize imyaka ibiri. Yavuze ko mu gihe yamaze ku ntebe ku ishuri yagorwaga no gukora muzika ariko ko ubu iyo mbagamizi ivuyeho.

Ati “Nk’umuhanzi imbogazi nari mfite irasa nivuyeho ubungiye gukorera Imana. Najyaga kwigira mu Ntara bikangora ubu rero ndumva mbohotse abakundaga ibihangano byanjye bitegure ibindi byinshi.”

Yashimye bikomeye Imana yamufashije mu rugendo rw’ubuzima bwe, nyina, inshuti, abavandimwe n’abandi bamubahaye hafi mu rugendo rwe yiga muri kaminuza.

Yashimye bikomeye Umubyeyi Gapusi[witabye Imana] wamufashije bikomeye mu rugendo rw'amasomo.

By’umwihariko yashimye umubyeyi Gapusi uherutse kwitaba Imana. Avuga ko yamubahaye hafi kuva atangiye kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ati “By’umwihariko ndashimira umubyeyi Gapusi uherutse kwitaba Imana. Yambaye hafi bikomeye mu mashuli yanjye kuva Primary anjyana mu ishuli ryiza bituma tsinda primary ndi uwa Gatatu mu cyahoze ari Butare

“Ngeze Secondaire mu Byimana ari naho nigiye imyaka itandatu anshakira buruse yo kunyishyurira muri Suede nubwo adahari Imana izamuhe amakamba.”

Janvier Muhoza yamenyekanye mu ndirimbo ‘Izabikora’, ‘Ibyiringiro’, ‘Ni neza ndatuje’ yahuriyemo n’abandi bahanzi n’izindi nyinshi zatumye yamamara.

Janvier Muhoza yashimye umuryango we wamubaye hafi yiga muri Kaminuza.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INIRIMBO 'IZABIKORA' YA JANVIER MUHOZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND