RFL
Kigali

Umuhanzi Muvunyi Sam yarushinze n'umukunzi we bamaze imyaka 2 mu buryohe bw'urukundo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/02/2019 18:08
0


Umuhanzi Sam Muvunyi umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize akadomo ku buzima bw'ubuseribateri asezerana kubana akaramata n'umukunzi we bamaze imyaka ibiri mu buryohe bw'urukundo.



Sam Muvunyi uzwi mu ndirimbo Yesu ni byose, Vugana nanjye, Nzamamaza wowe, Sinabaho ntagufite n'izindi, we n'umukunzi we Niyomubyeyi Violette basezeranye imbere y'Imana tariki ku wa Gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 mu muhango wabereye kuri ADEPR Karugira mu mujyi wa Kigali.  Gusaba no gukwa nabyo byabaye kuri iyo tariki tuvuze haruguru. 

Ni nyuma y'amezi abiri bari bamaze batangije ku mugaragaro umushinga w'ubukwe dore ko tariki 09 Ukuboza 2019 ari bwo aba bombi berekanywe mu rusengero rwa ADEPR Karugira Paruwase ya Gikondo. Tariki 24 Mutarama 2019 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Sam Muvunyi

Sam Muvunyi hamwe n'umukunzi we

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Sam Muvunyi yadutangarije ko mu byo yakundiye umukunzi we Violette harimo kubaha ndetse no kugira ibanga. Yavuze ko bari bamaze imyaka 2 bakundana. Yagize ati: "Niyomubyeyi Violette twari tumaze imyaka 2 dukundana ariko mu buryo tutashyiraga hanze amakuru yacu kuko no mu byo namukundiye cyane arubaha, agira ibanga cyane aranihangana cyane."


Barushinze nyuma y'imyaka 2 bamaze bakundana


Diana Kamugisha hamwe na Sam Muvunyi n'umukunzi we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND