RFL
Kigali

Umuhungu wa Fred yishimiye igitego Se yatsinze Crystal Palace mu buryo butangaje -VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/12/2021 16:52
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 05 Ukuboza, umunya-Brazil, Frederico Rodrigues de Paula Santos uzwi nka Fred yakiriye umutoza mushya wa Manchester United, Ralf ubwo yatsindaga igitego cyahesheje iyi kipe amanota atatu imbere ya Crystal Palace, iki gitego kikaba cyishimiwe bidasanzwe n’umuhungu we muto cyane wari waje gushyigikira Se ku kibuga.



Fred yabaye intwari y’umukino wo ku Cyumweru nyuma yo gutsinda igitego rukumbi cyahesheje amanota atatu Manchester United imbere Crystal Palace yari yisize urusenda ku kibuga Old Traford, umuhungu we muto cyane yishimira igikorwa Se yakoze muri uyu mukino.

Ku munota wa 77 ku mupira wari uvuye kwa Greenwood, Fred usanzwe ukina mu kibuga hagati yatereye kure ishoti rikomeye mu izamu rya Palace, umunyezamu Vicente Guaita bimunanira kuwugarura, Man.Unite ifungura amazamu.

Ubwo Fred yatsindaga iki gitego, umuhungu we muto uri mu kigero cy’imyaka ine wari wagiye gushyigikira se muri uyu mukino, yasimbutse cyane akoma mu mashyi ndetse azenguruka aho yari ahagaze agaragaza ibyishimo bikomeye atewe n’igitego cya Se.

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhungu wa Fred yishimira bidasanzwe igitego cyatsinzwe na Se ku mukino wa Palace.

Nyuma yo gutsinda Crystal Palace igitego 1-0, Manchester United yazamuye amanota kuko yagize 24, ndetse yongera gutanga icyizere cyo kwinjira mu makipe ane akomeye mu Bwongereza ‘Big4’.

Fred akomeje gufasha cyane Manchester United gushaka umusaruro mwiza, dore ko no ku mukino iyi kipe yaherukaga gutsinda Arsenal ibitego 3-2, uyu mukinnyi yakoreweho ikosa ryavuyemo Penaliti yahesheje amanota atatu iyi kipe.

Fred yafashije umutoza Ralf gutsinda umukino we wa mbere muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND