RFL
Kigali

Umukecuru w’imyaka 74 yafuzwe akurikiranyweho guhana nta mutima wa kibyeyi

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:29/04/2024 8:42
2


Polisi yo muri Lusaka muri Zambia yataye muri yombi umukecuru w'imyaka 74 ashinjwa gukubitisha umukandara umwana w’imyaka ibiri akamukubita nk’uwica inzoka nta mutima w’impuhwe afite hafi kumwica.



Rhoda Munshini, bakunze kwita C5, ushinzwe ibijyanye n’ubutaka mu kigo cya Kanyama giherereye Lusaka, bivugwa ko yibasiye umwana w’imyaka 2 amukubita ikibuno cye akoresheje umukandara kugeza igihe umwana abyimbye, na nyuma agakomeza kubyimbagana.

Ubwo hakorwaga iperereza byagaragaye ko uyu mugore yakubise uyu mwana kuri uru rwego amuhora ko yarize cyane agasakuriza abarimo abaturanyi.

Ikirego kivuga ko ukekwaho icyaha yasabye nyina w'umwana kumuha umwana yifuza kumutera ubwoba ngo ahagarike kurira. Gusa yatangiye kumukubita mu buryo bukomeye nk'umuntu ukuze kandi akiri ikibondo.

Yajyanye umwana mu nzu ye atangira kumukubita. Igihe nyina w'imyaka 35 yumvaga umwana we arira bikomeye, yahise yinjira mu nzu y'uyu mukecuru afata umwana we. Yabimenyesheje Polisi nyuma yo kubona ko umwana we yakomerekejwe.

Abapolisi bahise bata muri yombi kandi bafunga uyu mukecuru mu gihe umwana yahise ajyanwa mu bitaro bya Kanyama kuko yari yarembye bitangaje kubera gukubitwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emelneuwingeneye1 week ago
    Mumubabarire
  • Emelneuwingeneye1 week ago
    Mumfashe





Inyarwanda BACKGROUND