Vivian Chizoba, umunyamuryango w’itsinda ryitwa “Igbo Rant” rikorera ku rubuga rwa Facebook, yashyize hanze amafoto yafashwe asezerana n’ifoto y’umukunzi we, nyuma y'uko amubwiye ko ahuze cyane bitamukundira kuza mu bukwe.
Ubwo yakiraga iyi nkuru ivuye ku mukunzi we, yaratunguwe
yibaza impamvu yatuma umusore bamaze iminsi bategura ubukwe yahuga ku munsi
nyizina, ariko we akomeza imyiteguro nk’ibisanzwe.
Urukundo rwabo rwabyawe n’imbuga nkoranyambaga, aho
bahujwe na Facebook bakajya mu rukundo bataziranye, nyuma bakemeranya no
kubana.
Umukobwa ntiyigeze acika intege ubwo yakiraga
amakuru avuye ku mukunzi we amubwira ko ahuze cyane ku buryo ataza mu bukwe
bwe, umukobwa niko kwegura ifoto ye iratunganywa nka zimwe zimanikwa mu mazu, aba ariyo bakorana ubukwe.
Iyi nkuru itangaje igaragaza ubushake bukomeye uyu
mugeni yari afite bwo gukora ubukwe, ndetse akagira no kwizera gukomeye ku musore
yihebeye nubwo yamutengushye ku munsi w’ubukwe gusa yizera ko, urukundo rwabo
rukomeje nk’ibisanzwe.
TANGA IGITECYEREZO