RFL
Kigali

UMUNSI W’INTWARI: “Ubwitange n’umuhate ntabwo byabaye imfabusa” - Perezida Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2019 11:24
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’intwari z’Igihugu, avuga ko umuhate n’ubwitange bw’intwari z’igihugu bitabaye imfabusa.



Ni ku nshuro ya 25 u Rwanda rwihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu. Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka iragira iti ‘Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo’.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwa Twitter buri mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Ku ntwari z’igihugu cyacu n’urugamba….abo uyu munsi utuma twibuka, ubwitange n’umuhate byanyu ntabwo ari imfabusa. Ni inshingano zacu gukomeza kuganisha igihugu aho twifuza kugera. Umunsi mwiza kuri mwese.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro, akabikora mu bupfura no mu bwitange buhebuje, kandi akirinda ubugwari mu migirire ye, ntagamburuzwe n’amananiza. Ibyiciro by’intwari z’igihugu ni bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. 

Ibyiciro by’ intwari z’ u Rwanda ni bitatu: Imanzi, Imena, Ingenzi.  Urwego rw’ Imanzi harimo Umusirikare utazwi, na Gisa Fred Rwigema. Urwego rw’ Imena harimo Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Agathe Uwingiyimana, n’ Abanyeshuri b’ I Nyange batewe n’abacengenzi banga kwitandukanya tariki ya 18/03/1997 mu ijoro. Urwego rw’Ingenzi : Haracyakorwa ubushakashatsi, biteganyijwe ko hazajyamo intwari zitarashyirwa ahagaragara.

Ibintu 10 biranga Intwari z'igihugu

1 Kugira umutima wa kigabo- Kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza, kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka mbi byagukururira.

2 Gukunda igihugu- Gushyira imbere ubusugire n’iterambere by’igihugu hamwe n’ubumwe bw’abanyarwanda.

3 Kugira ubwitange - Kwigomwa inyungu zawe bwite uharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe.

4 Kugira ubushishozi - Kugaragaza ubushobozi bwo kureba kure n’ubwo kumenya ukuri kutagaragarira buri wese.

5 Guhanga - Kurema by’umwimerere igiteza imbere igihugu mu ngeri zinyuranye nko muri politike, mu buyobozi, mu muco, mu bukungu no mu mibanire.

6 Kugira ubwamamare mu butwari - Kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.

7 Kuba intangarugero - Kurangwa n’ibikorwa bihebuje bibera abandi urugero rwiza.

8 Kuba umunyakuri - Kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wakuzira.

9 Kugira ubupfura - Kugira umuco mu myifatire, mu mibanire no mu mikorere.

10 Kugira ubumuntu- Kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha abantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND