RFL
Kigali

Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa yambitse impeta umukobwa wo muri Kingdom of God Ministries bagiye kubana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/03/2019 22:11
2


Umunyamakuru Arnaud Ntamvutsa uyobora Urugero Media group wanakoze ku bitangazamakuru bitandukanye yambitse impeta umukunzi we nyuma yo kumwemerera kuzamubera umugore.



Arnaud Ntamvutsa nyiri kompanyi yitwa Urugero Media group ifite urubuga rwa Gikristo rwitwa Urugero.rw yakoze kuri Radio Authentic na Contact Fm mu biganiro by'iyobokamana.  Kuri ubu Arnaud Ntamvutsa ari mu myiteguro yo kurushinga ndetse yamaze kwambika impeta umukunzi we.


Arnaud Ntamvutsa ubwo yambikaga umukunzi we impeta

Ku mugoroba w'iki cyumweru tariki 31 Werurwe 2019 ni bwo Arnaud Ntamvutsa yasabye umukunzi we Tonny uririmba muri Kingdom of God Ministries kuzamubera umugore. Tonny yahise amwemerera amubwira 'YEGO', Arnaud asagwa n'ibyishimo ahita amwambika impeta. Ni mu birori byitabiriwe na bamwe mu baririmbyi ba Kingdom of God Ministries ndetse n'inshuti za hafi za Arnaud.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko ubukwe bw'aba bombi buzaba uyu mwaka icyakora itariki yabwo ntabwo iramenyekana. Arnaud na Tonny bamaze igihe kinini bakundana, icyakora urukundo rwabo ntibifuje ko rumenyekana mu itangazamakuru. Kingdom of God Ministries igiye gushyingira Arnaud Ntamvutsa, yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri, Sinshidikanya, Ijambo ryawe n'izindi nyinshi. 


Arnaud na Tonny bamaze igihe mu munyenga w'urukundo,...bagiye kubana akaramata

AMAFOTO:Pax






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Peace5 years ago
    Arnauld Imana ishimwe cyaneeee Congs kubwawe.
  • Umufana wanyu5 years ago
    I couldnt be anymore proud Kristu imbere mu myiteguro yanyuā¯¤





Inyarwanda BACKGROUND