RFL
Kigali

Umunyamakuru Juliet wa RTV yatunguriwe mu gitaramo yari ayoboye yifurizwa isabukuru y’amavuko-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 12:02
0


Umunyamakuru Juliet Tumusiime w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yatunguriwe mu gitaramo cy’umuhanzikazi Dorcas Ashime, yifurizwa isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 ku munsi avuga ko yakiriyeho agakiza.



Mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 03 Werurwe 2019 ni bwo habaye igitaramo Dorcas Ashimwe yamurikiyemo alubumu yise ‘I Surrender’. Umunyamakuru Juliet Tumusiime ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda mu kiganiro RTV Sunday Live, yari umwe mu bayoboye iki gitaramo. Yanyujijemo avuga ko yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 24 y’amavuko.

Yakomeje kuyobora iki gitaramo nk’ibisanzwe ndetse anyura benshi bigendanye na gahunda yari yateguwe. Muri iki gitaramo harimo Ronnie, Dj Shawn na Becky basanzwe bakorana ikiganiro ‘RTV Sunday Live’. Ronnie yahageze igitaramo kigitingira, mu gihe Dj Shawn na Becky bahageze mu masa ya nyuma y’iki gitaramo.

Umuhanzi Arsene Tuyi yafashishije Juliet Tumusiime gukata umutsima.

Dorcas Ashimwe na Simona Kabera basoje kuririmba, Ronnie, Dj Shawn na Becky na bazanye umutsima ku ruhimbi basanganira Juliet Tumusiime wari urimo kuvuga gahunda ikurikiyeho muri iki gitaramo, aratungurwa bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko baranamuririmbira.

Amarira yazenze mu maso, bamusiga ‘cake’ mu maso avuga ko aberewe. Bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rwe rw’ubuzima. Uyu mukobwa uherutse gusoza amasoma ye muri Kaminuza ya Mount Kena yashimiye buri wese wamwifurije isabukuru nziza, avuga ko azakomeza gukorera Imana.

Tumusiime Juliet ni umunyamakuru ubifatanya no kuririmbira Imana, aherutse gushyira hanze indirimbo 'Waba usize iki' yaje isanga ‘Tera intambwe imwe’ yahereyeho. Ni umukristo mu itorero Miracle Centre i Remera.


Juliet Tumusiime yatunguwe bikomeye.

Yashimye buri wese wamwifurije isabukuru y'amavuko.

Dorcas na Juliet Tumusiime wari umushyushyarugamba mu gitaramo cye.

Ev.Caleb na Ange bifatanyije na Juliet Tumusiime mu isabukuru y'amavuko ye.

AMAFOTO: Stonny Pictures





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND