RFL
Kigali

Umunyarwenya Volodymyr yatorewe kuba Perezida wa Ukraine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/04/2019 9:12
0


Umunya-Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, wubatse izina mu gukina filime akaba n’umunyarwenya ukomeye, yagiriwe icyizere n’abaturage binyuze mu matora atorerwa kuyobora igihugu cya Ukraine mu matora yabaye kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019.



Muri aya matora, Bwana Volodymyr Zelenskiy w’imyaka 41 y’amavuko yari ahanganye na Petro Poroshenko wari usanzwe uyobora iki gihugu. Amajwi yavuye mu matora yagaragaje ko Zelenskiy yagize arenga 70%. Mu cyiciro cya mbere cy’amatora, Zelenskiy yabaye uwa mbere mu bakandida 39 bahataniraga kuyobora Ukraine.   

Bwana Zelensky wamamaye mu kiganiro gitambuka kuri Televiziyo “Servant of the people” yatorewe manda y’imyaka itanu, yari yatanze kandidatire ye mu matora kuya 31 Ukuboza 2018 benshi babifata nk’urwenya.

Yiyamamaza yashyigikiwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse aho yagiye anyura henshi ashakisha amajwi yabaga aherekejwe n’umubare munini bamuzi mu mwuga wo gusetsa. AFP yavuze ko Petro Poroshenko wari uyoboye iki gihugu kuva mu 2014, yemeye ko yatsinzwe ashima umusimbura we.  

Yavuze ko amatora yakozwe mu mucyo kandi ko n’ubwo avuye ku butegetsi atazahagarika gukora politike. Ati “ Ndatanga umwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntabwo nzava muri politiki.” Zelensky nta burambe afite muri politiki gusa niwe wahabwaga amahirwe muri aya matora.  

Amajwi y’agateganyo yagaraje ko Zelensky yagize 73% mu gihe Petro Peronsheko yabonye amajwi 25%. Zelensky yijeje abanya-Ukraine ko bazakora neza kandi ko atazabatenguha.

Byari ibyishimo ku munyarwenya watorewe kuyobora Ukraine

Perezida Petro ari kumwe n'umufasha we, yemeye ko yatsinzwe

Perezida Zelenskiy yijeje abaturage ba Ukraine ko azakorana neza nabo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND