RFL
Kigali

Emma Daniel ugiye gukorera ibitaramo muri Uganda yahishuye ko atagamije inyungu y’amafaranga mu kuramya Imana

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:25/01/2019 7:45
0


Emma Daniel uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba abarizwa mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro, mu kiganiro yahaye INYARWANDA ku bitaramo agiye gukora, yahishuye ko umurimo w’Imana atawutezemo inyungu y’amafaranga.



Ishimwe Emma Daniel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi Emma Daniel mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro, ni umwe mu bahanzi bivugira ko yaje gushimangira kuramya nk'uko ijambo ry'imana rivuga ngo “Igihe kirageze aho abaramya bakwiye kuyiramya mu kuri ndetse no mu mwuka.”

Mu kiganiro yahaye INYARWANDA ubwo twari tumubajije kuri gahunda yimirije imbere muri uyu mwaka mushya wa 2019, yadutangarije ko afite ibitaramo byo kuzazenguruka mu bigo by’amashuri mu guhugu cya Uganda mu murwa wa Kampala. Yagize Ati: “ Mu by'ukuri muri iyi minsi ndi kwitegura ibitaramo bizaba muri Werurwe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, aho nzazenguruka ibigo by'amashuri biherereye mu murwa I Kampala nizeye kandi ko benshi bazakizwa.”

Yakomeje atangariza INYARWANDA ko ibi bitaramo kwinjira ari ubuntu ibi kandi bigendana n’uko uyu muhanzi mu murimo we wo kuramya no guhimbaza Imana adateganyamo inyungu y’amafaranga.

Twamubajije niba atazagera aho agahinduka? Ati: “Abantu benshi bibwira ko abaramyi benshi baririmba bagamije inyungu zabo gusa njye bitewe n‘intego yanjye ndirimba ngamije kubona abantu bakizwa abandi bakabohoka. Ku bijyanye no kubyaza umusaruro w’amafaranga rero kuri njye sinteganya guhinduka na gato.”

Insanganyamatsiko y’ibi bitaramo yitwa ‘Understanding the power of worship’mu kinyarwanda bisobanuye ‘Gusobanukirwa imbaraga zo kuramya’. Ikigo cya Africa Renewal University ni kimwe mu byamaze kwemera kuzakira Emma Daniel gusa hakaba harimo ibindi ibigo bitandukanye bakiri mu biganiro.

Tariki 20 Werurwe 2019 nibwo uyu muramyi azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya baturanyi cya Uganda gukorerayo ibi bitaramo bizamara ibyumweru bibiri, biteganyijwe kuzatangira tariki 22 Werurwe 2019 bigasozwa tariki 31 Werurwe 2019.


Umuramyi Emma Daniel uri kwitegura ibitaramo mu gihugu cya Uganda mu murwa wa Kampala

Uyu muramyi kuririmba yabitangiya akiri umwana aho yaririmbaga muri ‘Sunday School’. Mu mwaka wa 2004 ni bwo Emma yakijijwe akora indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2015 yitwa “Uri mwiza” intego ye akaba ari uguhindura benshi biciye mu muzika w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Emma Daniel amaze kugira indirimbo eshatu arizo ‘Uri mwiza, Yahweh na I need you Lord’ akaba ateganya ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2019 azashyira hanze izindi ndirimbo ebyiri yizera neza ko zizahembura benshi.

Kanda hano wiyumvire indirmbo I need you Lord y'umuramyi Emma Daniel

Kanda hano wiyumvire indirmbo 'Yahweh' ya Emma Daniel








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND