RFL
Kigali

Umuramyi Serge Iyamuremye yazanye indirimbo ‘Ndakubaha’ yazamuyemo icyubahiro cy’Imana- YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/02/2019 15:13
0


Serge Iyamuremye umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndakubaha’ yazamuyemo icyubahiro cy'Imana ku bw'imirirmo myiza ikorera ubwoko bwayo. Ni indirimbo igizwe n'iminota 4 ndetse n'amasegonda 41'.



Serge Iyamuremye ni umhanzi mpuzamahanga, umwanditsi w’indirimbo umuramyi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe na benshi nka: ‘Arampagije’, ‘Yari njyewe’, ‘Amashimwe’, Nzaririmba Hoziana’ , ‘Ntawundi nambaza’ n’izindi nyinshi.

Yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Ndakubaha’ yanyujijemo ishimwe ku Mana kubw’imirimo mwiza ikorera ubwoko bwayo, avuga ko yazamuyemo icyubahiro cy’Imana. Yavuze ko nta kintu na kimwe gishobora kumutandukanya n’urukundo rw’Imana. Ati “ N’Imana yo kubahwa kuko si umuntu ngo yivuguruze. Kandi nta kintu na kimwe cyantandukanya n’urukundo rw’Imana.”

Akomeza avuga ko gukora iyi ndirimbo yari agamije kumvikanisha y’uko Imana ari iyo kubahwa. Ati “ N’uko numvaga nshaka kwerekana uburyo Imana yonyine ariyo ikomeza abayubaha kuko iguma itwereka ko ari Imana mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yavuze ko iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho ahujwe n’amagambo (Video Lyrics) ariko ko mu minsi iri imbere bari gutegura andi amashusho agomba gusohoka vuba.

Uyu muhanzi wari uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Biramvura’ ni umwe mu bahataniye ibihembo bya Salax Awards.

Serge Iyamuremye washyize hanze indirimbo 'Ndakubaha'.

REBA HANO INDIRIMBO 'NDAKUBAHA' YA SERGE IYAMUREMYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND