RFL
Kigali

Umuramyi Uwineza Rachel ageze kure alubumu ‘Imirimo y’amaboko ye’ yakubiyeho indirimbo 6

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/02/2019 18:16
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwineza Rachel, usengera muri Eglise Vivante Nyarugunga, ageze kure umushinga w’umuzingo (alubumu) yakubiyeho indirimbo esheshatu(6), eshatu(3) muri zo zamaze gusohoka.



Uwineza yatangiye umurimo wo kuririmba ahereye muri ‘Sunday school’, ababyeyi be ni abakozi b’Imana. Muri 2012 nibwo yatangiye umuziki byeruye n’abavandimwe be mu itsinda bise ‘Pnp Family’, muri 2014 bahagaritse iri tsinda, akomeza urugendo rw’umuziki ku giti cye.

Mu gihe amaze muri muzika, amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zabimburiye izindi eshatu agomba gushyira hanze mu minsi iri imbere yakubiye kuri albumu yise ‘imirimo y’amaboko ye’. Yakoze indirimbo nka: ‘Ubuzima bwanjye’, ‘Thank u for loving me’ ndetse na ‘kubw’imbabazi zawe’.

Uwineza ageze kure umushinga wa alubumu.

Yabwiye INYARWANDA, ko umuziki awukora nk’umwuga yiyeguriye n’ubwo asanzwe afite indi mirimo akora. Ati “ Umuziki ni ubuzima bwanjye ntabwo nawuhemukira. Nzakomeza umuziki mpaka igihe cyo guhagarika kigeze.”

Yavuze ko amaze igihe ategura alubumu azakubiraho indirimbo esheshatu; zimwe mu ndirimbo zikubiyeho yazandikiwe n’umubyeyi we,  izindi arifasha. Ati “ Album iriho indirimbo 6. zimwe narazanditse izindi nafashijwe n’umubyeyi wanjye ariwe Mama. Nafashijwe kandi na bamwe mu bahanzi ba ‘Gospel’. “

Yavuze ko ateganya gutegura igitaramo azamurikiramo izi ndirimbo zakozwe na Producer Bob ndetse na Arnaud Gasige.

Mu minsi ishize, Uwineza Rachel yasohoye indirimbo yise ‘kubw’imbabazi zawe’ yakoranye n’umuramyi Rene Patrick. Ni indirimbo ivuga ku mbabazi z'Imana. Uwineza , si izina rishya muri muzika yo guhimbaza Imana, yagiye akorana n’abahanzi b’amazina azwi muri uyu muziki binyuze mu majwi no mu mudiho. Yagiye afasha abahanzi benshi mu bijyanye n’amajwi ndetse no mu mashusho y’indirimbo zabo. Yakoranye bya hafi na Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi n’abandi.

Uwineza yagiye yifashishwa n'abahanzi batandukanye.

UMVA  HANO INDIRIMBO 'KUBW'IMBABAZI' YA RACHEL UWINEZA NA RENE PATRICK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND