RFL
Kigali

Umuraperi El Max Kagoma k’Imana agiye gukora igitaramo yatumiyemo Gaby Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2019 12:03
0


Umuraperi Ishoborabyose Eric uzwi nka El Max Kagoma k'Imana ubarizwa mu itorero rya AEBR Kacyiru agiye kumurika album ye ya mbere mu gitaramo yatumiyemo Gaby Irene Kamanzi, Bright Karyango na Danny Mutabazi.



El Max Kagoma k'Imana ni umwe mu baraperi mu njyana zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze kwereka impano itangaje muri iki gihe. Uyu musore ukiri muto amaze igihe kinini ategura imurikwa rya album ye ya mbere y’amajwi yise ‘’Nzahoyankuye’’.Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Weurwe 2019 kuva saa cyenda z’amanywa ni bwo El Max azashyira hanze iyi album ye.


Umuraperi El Max Kagoma k'Imana

Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi barimo Gaby Irene Kamanzi, Danny Mutabazi wamenyekanye mu ndirimbo 'Karuvari' ndetse na Bright Karyango umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubimazemo igihe. El Max yabwiye Inyarwanda.com ko usibye abahanzi yatumiye, azaba ari kumwe n'amakorali atandukanye yo muri AEBR Kacyiru.


Gaby Kamanzi yatumiwe mu gitaramo cya El Max

Iyi album y’umuraperi Eli Max Kagoma k'Imana, yise 'Nzahoyankuye' ikubiyemo ubuhamya bw'ukuntu yatawe n'ababyeyi be akaza gutoragurwa n'umugiraneza akamurera kugeza n'uyu munsi.Iriho indirimbo 'Azaza' yakoranye na M Olivier, 'Hagarara neza', 'Sinzavayo' na 'Ishobora byose'.

El Maz Kagoma k'Imana yavuze ko ari iby’agaciro kubona agiye kumurika album ye ya mbere y’amajwi by’umwihariko ikaba ivuga ku buhamya bwe bujyanye n’ibihe bikomeye yanyuzemo ariko ikaba n’amashimwe ashimira Imana ku bw’aho imugejeje.


Igitaramo El Max azamurikiramo album ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND