RFL
Kigali

Umuryango WIBENA IMPACT wakoze ubukangurambaga ku kurwanya COVID-19 unatanga ibikoresho by’isuku ku miryango 100-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/10/2020 10:55
0


Umuryango utegamiye kuri Leta, WIBENA IMPACT ukorera mu bihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda, wakoze igikorwa cy'ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus unatanga ibikoresho by'isuku ku miryango 100 itishoboye yo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.



WIBENA IMPACT ubusanzwe ni umuryango utegamiye kuri LETA wafunguye imiryango mu mwaka wa 2018, ukaba ugamije guteza imbere urubyiruko n’abagore. Uyu muryango ufite amashami muri Kenya, Burundi ndetse urateganya kugira andi mashami hirya no hino muri Afrika y’Uburasirazuba. 

Mu Rwanda, icyicaro cy'uyu muryango giherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako yitwa 'Centenary House'. Kuri ubu uyu muryango wakoze ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi unafasha abatishoboye.

Iki gikorwa cyabereye ku murenge wa Mageragere kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2020. Gutanga ibi bikoresho by'isuku birimo imiti yica mikorobe (Hand sanitizer) ku miryango ijana itishoboye, byabimburiwe n’ubukangurambaga bujyanye no kwirinda Covid-19. 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mageragere aba baturage bahawe impano batuyemo, bwashimiye umuryango WIBENA IMPACT uruhare wagize mu gufatanya na Leta kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, no kugoboka abatishoboye.


Bamwe mu bahawe ibikoresho by'isuku

Madame Ndayizigiye Marie Jose Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba, aganira n’itangazamakuru yagarutse ku musanzu wabo mu gufatanya na Leta mu kurwanya COVID-19, avuga ko iki gikorwa atari cyo cya mbere bakoze. Yagize ati ”Mu kurwanya iki cyorezo ntabwo twatangiye uyu munsi, Coronavirus igitangira mwarabibonye ukuntu ubuzima bw’abantu bwahungabanye". 

Yunzemo ati "Si ibi by'isuku byonyine twakoze. Ubuzima bw’abantu bwarahungabanye abantu batakaza imirimo yabo, abaryaga ku munsi ari uko basohotse igihe tutasohokaga, abo twabashije kubageraho”. Yakomeje avuga ko bagiye batanga ibiribwa hirya no hino mu mirenge yo mu Karere ka Nyarugenge.

Mukandayambaje Jeanette uri mu bahawe impano, utuye mu mudugudu w’icyerekezo yavuze ko ibi bikoresho bahawe byongeye kubahwitura mu kurushao kwirinda Coronavirus. Ati ”Bigiye kudufasha kwirinda COVID-19, yego n’ubundi twirindaga ariko noneho bigiye kongera kudukangurira kwirinda birenze uko twirindaga”.

Yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bwakozwe ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19, babwungukiyemo byinshi bijyanye no gukaraba neza intoki nk'uko babyigishijwe n’inzobere ku buzima bwa muntu Mike, ndetse bakaba biteguye kubyigisha abo basize imuhira.

Mukandayambaje Jeanette ubwo yahabwaga ibikoresho na Thomas Plura Umuyobozi Mukuru wa WIBENA

Mugenzi we Nduwamungu Isaac utuye mu mudugudu wa Rugendabari, nawe yavuze ko yishimiye inyigisho bahawe zijyanye no kunoza isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19 anashimangira ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho kuyinoza.

Thomas Plura Umuyobozi Mukuru w’Umuryango WIBENA IMPACT, yavuze ko n’ubwo iki ari cyo gikorwa cya mbere bakoze nk’abafatanya bikorwa b’umurenge wa Mageragere, bafite byinshi byiza bazakorana n’uyu murenge. 

Yakomeje avuga ko mu by'ibanze harimo kuhubaka ikigo cy'amahugurwa kizafasha urubyiruko n’abagore kwihangira imirimo binyuze mu bumenyi bazajya bahabwa. Ati “Turashaka kubabona bihangira imirimo ubuzima bwabo bugatera imbere”.

Ntirushwa Christophe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere wari witabiriye uyu muhango, yashimiye WIBENA IMPACT avuga ko ari umufatanyabikorwa ujyana n’ibihe. 

Yagize ati ”(….) Ahubwo twavuga ngo uno mufatanyabikorwa ajyana n’ibihe, turi mu bihe byo kurushaho kunoza isuku no kurushaho kwirinda COVID-19 kuba rero babitekereje ni intagiriro, turabashima ko ari igikorwa kiza”.

Aba baturage batishoboye bahawe impano zirimo amasabune, hand sanitizer na cotex, ni abatuye mu mudugudu w’ikitegererezo watujwemo abatishoboye batandukanye, n’indi midugudu ibiri yatujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo midugudu uko ari itatu ni; Rugendabali, Kamatamu na Iterambere.

WIBENA IMPACT yatangaje ko izakorana n’umudugudu w’Iterambere uri muri uyu murenge wa Mageragere muri gahunda ya mutima w’urugo. Iyi gahunda izaba ikubiyemo uburyo bwo kurushaho kunoza isuku, kunoza imirire iboneye n’ibindi.

Thomas Plura [ibumoso] Umuyobozi Mukuru w'Umuryango WIBENA IMPACT

Madame Ndayizigiye Marie Jose Umuyobozi wa WIBENA mu Karere


Ntirushwa Christophe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere yashimiye umuryango WIBENA


Mike inzobere mu byerekeranye n'ubuzima yigishije abaturage uko bakwiriye gukaraba intoki




Bamwe mu bakozi ba WIBENA




REBA UKO ABAFASHIJWE BISHIMIYE IMPANO BAHAWE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND