RFL
Kigali

Umushinga wa Facebook wo guhagarika kwamamaza imiti n’inkingo byuzuye ibinyoma washyizwe mu ngiro! Uteye ute?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:3/07/2019 8:27
0


Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019 ni bwo ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye guhagarika kwamamaza imiti yuzuyemo ibinyoma ndetse n'ibitangaza. Bwanongeho ko hazajya hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku bintu byose birimo amakuru yose ajyanye n'ubuvuzi.



Travis Yeh ushizwe ibicuruzwa muri Facebook yatangaje ko bagiye guhagarika kwamamaza imiti yuzuyemo amakabyankuru yizeza ibitangaza abantu. Ibi yabivuze nyuma y'uko ikigo cya Facebook cyakiriye ibibazo by'abakiriya bacyo ko kiri gufasha abatekamutwe mu gukaza umurego mu kubeshya abantu binyuze mu kwifashisha uru rubuga gutangaza ibintu bidashoboka bishitura abantu rimwe na rimwe bitewe n'ububabare bafite ntibitume bagira amakenga ku byo babonye kuri uru rubuga ruyoboye izindi mu gukoreshwa na benshi.  Nk'uko inyarwanda.com ibikesha Digital trend.com Yeh yavuze ko bashaka kurinda abakiriya babo ibi binyoma kuko badafite abantu babafitiye icyizere ntaho baba bagana. Ibi byatangiye mu kwezi gushize aho mu nama ngaruka mwaka itegurwa na Facebook izwi nka F8 Conference 2019, ubuyobozi bwa Facebook bwatangaje ko bugiye guhindura imikorere bivuze ko n'ibi byari biri muri izo mpinduka bavugaga.

Image result for f8 conference images

Mark Zuckerberg muri F8 Conference 2019

Ibi Facebook ibikoze nyuma yuko Youtube  nayo yafashe iya mbere mu kurwanya iki kibazo cy'abantu bakwirakwiza ibihuha bagamije kubona amaronko nk'uko street journal.com yabitangaje kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019, ubuyobozi bwa Youtube bwatange jo hari abantu bakwirakwiza ibinyoma bagamije kubona umubare munini w'abantu bareba ibyo batangaje. Aha kuri Youtube ho ni umwihariko kuko hari abashyiraho ibinyoma bagamije kubona ababareba benshi kugira ngo babone amafaranga kuko uko ibyo washyizeho birebwa ni ko amafaranga yiyongera. Magingo aya ubu Youtube yakajije umurego kuri iki kibazo mu rwego rwo kurinda abatuye isi mu bijyanye no kubona amakuru y'ukuri yizewe. Ntabwo ari ibi bigo byiyamye abantu kuko na Twitter na Instagram nabyo biri kurwanya iby'ibi binyoma bikorwa cyane cyane mu bijyanye n'ubuvuzi.

Mu nkuru ya digital trend ubuyobozi bwa Facebook bwabajijwe niba batazongera kwamamaza ibiribwa ndetse n'ibijyanye n'ubuvuzi, aha ntabwo bahize bemeza ko bazabivanaho burundu gusa ngo hari uburyo bazakoresha kuri Facebook ivuguruye ku buryo bizaba bigoye kubishyiraho kuko nabo bazajya babyicungira. Gusa nk'uko street jouranal yabitangaje yavuze ko ukwezi gushize Facebook yari ikiri kwakira amafaranga avuye mu kwamaza imiti ndetse n'ibindi bijyanye nayo. Ibigo bifite ubuvuzi mu nshingano ku si nka World Health Organization na U.S.Center for Disease Control and Prevention mu minsi ishize ni bwo byatangaje ko Facebook nigumya kwamamaza iyi miti bazatangira kuyirwanya. Gusa amakuru y'ibinyoma afatwa nko kubeshya usibye mu buvuzi no mu buzima busanzwe, agira ingaruka mbi bityo akaba atari byiza kubeshya kuko bimaraho abantu inshuti ndetse bigatuma batakarizwa icyizere mu muryango cyangwa mu bo bakorana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND