RFL
Kigali

Umwana wa Bebe Cool yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Uganda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:2/11/2020 10:31
0


Ubuheta bw'umunyamuziki Bebe Cool, Alpha Thierry Ssali yahamagawe mu ikipe y'igihugu ya Uganda y'abatarengeje imyaka 20 yitegura imikino y'amajonjora y'igikombe cy'Afurika izabera muri Tanzania.



Uyu rutahizamu w'imyaka 17 yahamagawe n'umutoza Morley Byekwaso mu bakinnyi 46 bagomba gutoranywamo abo ikipe ya Uganda y'abatarengeje imyaka 20 igomba kujyana muri Tanzania.

Umuyobozi wa Proline uyu mukinnyi yazamukiyemo, yatangaje ko Thierry ari umukinnyi mwiza kandi Uganda ihanze amaso kuko yagaragaje impano kuva yagera muri iyi kipe ndetse akanayibera Kapiteni. Mujib Kasule kandi akomeza avuga kondi bo nka Proline bishimiye guhamagarwa k’umukinnyi wabo ndetse n'uburyo akomeje kugaragaza impano.


Thierry Alpha ni umwana wa kabiri wa Bebe Cool

Umubyeyi wa Alpha Thierry Ssali ariwe Bebe Cool usanzwe azwi nk'umuhanzi ukomeye muri Uganda, atangaza ko yishimiye amahitamo y'umwana we. Yagize ati "Nezezwa n'impinduka umusore wanjye agira mu mupira w'amaguru, namwise Thierry kubeko igihe yavukaga umukinnyi Thierry Henry yaragezweho. 

Nakomeje gukurikirana urugendo rwe ubwo yahitagamo gukina umupira w'amaguru, ariko sinarinziko bizagera kuri uru rwego. Ndashima cyane icyemezo yafashe ndetse nanjye kuba naramuretse agakina umupira w'amaguru, akaza kubifashwamo na Proline Soccer Academy" Bebe Cool aganira na New Vision.

Mu 2016 Alpha Thierry yabaye umukinnyi w'umwaka mu ikipe akinamo ndetse akaba afite amateka yo guhura na Isco rutahizamu wa Real Madrid.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND