RFL
Kigali

Uruganda rwa SKOL rwashyize hanze ikinyobwa gishya cyitwa SKOL SELECT kizamamazwa n’ikipe ya Arsenal Fc-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/12/2018 11:00
0


Skol Brewery Ltd yashyize hanze ubwoko bw’inzoga nshya ije ku isoko ihasanga izindi zitandukanye ndetse banahamya ko biteguye kuzahaza isoko ry’abazayikenera kuko biteguye ko izaba amahitamo ya benshi ikaba izamamazwa na Arsenal Fc yo mu Bwongereza.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 18/12/2018 ni bwo uruganda rwa SKOL rwamuritse ikinyobwa gishya, mu icupa rishya rigaragara neza cyane rya santiritiro 33 ndetse icyo kinyobwa kikaba gifite alukolu ingana na 5.5%, ikaba ari inzoga ifite impumuro nziza cyane byitezwe ko abenshi bazayikunda bakayihitamo rwose nk’uko izina ryayo ribivuga, ‘SKOL SELECT’.

Skol Select
Skol yashyize hanze ikinyobwa gishya cya Skol Select cyakirwa neza n'abantu

Skol Select

Iyi nzoga ya Skol Select izajya igura amafaranga 700, ikozwe muri Malt nk’uko bisanzwe muri Skol ariko yo ikagira umwihariko wa Hops, igihingwa kiyongerera ubudasa mu buryohe no mu mpumuro yihariye ku bazasoma kuri iki kinyobwa bose.

Skol Select
Nk'uko bisanzwe ikozwe muri Malt na Hops

Skol Select

Igihingwa cya Hops kiri mu bigize Skol Select

Ni ikinyobwa cya 8 dore ko kije gisanga ibindi binyobwa 7 Skol yari isanzwe igeza ku bakunzi bayo. Ibiyanye n’uko ii kinyobwa cyazagera igihe kikabura byo bamaze impungenge abafite icyo kibazo bashimangira ko kitazabura kuko bazi neza ko azaba amahitamo ya benshi bityo bakaba biteguye kuzahaza isoko ry’abazayikenera bose.

Skol Select

Mu binyobwa Skol Brewery Ltd yarisanzwe ikora hiyongereyeho Skol Select

Umuhanzikazi Alyn Sano na Band ye nibo basusurukije abitabiriye ibirori byo gushyira hanze iyi nzoga ya Skol Select ndetse iyi yo ikaba izamamazwa n’ikipe ya Arsenal muri wa mwihariko w’uruganda rwa SKOL mu guhora bashyigikira cyane imikino, byinshi ku bijyanye na Arsenal bikaba bizatangazwa mu ntangiriro za 2019.

Skol Select

Alyn Sano na Band ye nibo basusurukije abitabiriye ibi birori

Skol Select
Ikipe ya Arsenal niyo izamamaza iki kinyobwa

REBA ANDI MAFOTO:

Skol Select
Skol Select

Skol Select

Umuyobozi mukuru wa Skol, Ivan Wulffaert yamuritse iki kinyobwa ku mugaragaro

Skol Select
Skol
Skol Select

Abantu bose bari bahugiye ku kinyobwa gishya cya Skol Select
Skol Select

Alyn Sano yataramiye abitabiriye ibirori byamurikiwemo Skol Select

Skol Select

Skol Select

Skol

Skol Select

Skol Select
Skol

Bamwe mu bayobozi n'abakozi ba Skol bari bitabiriye ibi birori

Skol
Skol Select
Skol

Skol Select

Skol Select

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo (Inyarwanda Ltd).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND