Mugisha Boaz yakoze mu nganzo asangiza abamukurikira ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo ‘Hozana’.
Urugendo rw’umuziki wa Boaz rwatangiriye muri Korali y’abana. Yaje kubikomeza mu mashuri abanza n'ayisumbuye cyane ko n’ababyeyi be bari abaririmbyi.
Mu myaka yose yakomeje gukorera muri Korali Tumaini iri mu zigazeho mu Burengerazuba, ikaba ari na yo ikomeje kumuba hafi mu byo akora umunsi ku wundi.
Yavuze ko "Hozana" ari indirimbo y'ishimwe ku Mana ku byo igenda inyuzamo umuntu. Ni indirimbo yatunganijwe na Bert Beatz mu buryo bw’amajwi uri mu bagezweho i Rubavu.
Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Big Deal. Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi ya Esther Ishimwe, Innocente Mudacumura Levis Kamana, Gad Yoboka na Bonheur Iraguha.
Uyu musore Boaz Mugisha yavukiye i Rubavu, avukana n’abana 7, akaba uwa 4. I Rubavu ni ho yigiye amashuri abanza n'ayisumbuye.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE 'HOZANA' YA BOAZ MUGISHA
TANGA IGITECYEREZO