RFL
Kigali

Uruhinja rwavukanye 'Dreads' ndetse rusiramuye

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:26/04/2024 7:35
0


Mu Gihugu cya Nigeria umugore yibarutse umwa wahuruje imbaga bitewe no kuvukana imisatsi iboshye izwi nk'amadiredi (Dreads) ndetse akavuka asiramutse igitsina cye ndetse akavukana isura itagaragaza ubwana cyane.



Uyu mwana wajyanywe mu rusengero, yavuzweho ibintu bitangaje ubwo umushumba warwo yavugagako yoherejwe na mwuka wera kandi ko nta myuka mibi ikwiye kumwegera.

Uyu mwana w'umuhungu wavukiye mu ivuriro rya Mary-Lucy Awoshie muri Accra, yavutse asiramuye ndetse imisatsi ye isutse. Ibi byateye ubwoba ababyeyi bituma berekeza mu nzu y'Imana gusenga no kubaza umushumba icyo bakora.

Prophet Ogyaba yakiranye yombi uyu mwana wavutse mu buryo butamenyerewe avuga ko yoherejwe n'Imana ndetse ko mwuka wera ari muri we.

Uyu mukozi w'Imana yafashe uyu mwana atangira kumwogosha ari nako amusengera kugirango ntahangarwe n'imyuka mibi.

Ni ikintu gitangaje kuba umwana yavuka muri ubu buryo ndetse ntibisanzwe mu matwi y'abantu, 

Source:FOM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND