RFL
Kigali

Urujijo ku ihagarikwa ry’abakora ikiganiro Urukiko cya Radio10 kiyoboye ibindi mu gukundwa cyane mu Rwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/06/2021 11:04
6


Muri iki gihe, iyo utembereye mu bice bitandukanye by’igihugu, yaba mu ma Bus cyangwa mu modoka z’abantu ku giti cyabo, yewe n’ahahurira abantu benshi bakunda imikino, usanga bakurikiye ikiganiro Urukiko cya Radio10, gikorwa guhera saa 10h00’-13h00’. Gusa iki kiganiro kiyoboye ibindi mu gukundwa na benshi gishobora kuba kiri mu marembera.



Abakunda iki kiganiro bavuga ko bagikundira ko bahabona amakuru bataba babonye ahandi, bigatuma hari icyo bunguka ndetse baba bifuza kumenya mu mikino itandukanye, icyo bo bise ukuri. Iki kiganiro gikorwa n’abanyamakuru b’inzobere, bayobowe na Sam Karenzi, Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Clever ndetse na Axel Horaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko Abanyamakuru bakoraga ikiganiro urukiko bategetswe ku ngufu n’ubuyobozi bukuru bw’iki gitangazamakuru kurekura 'Micro' z’iki kiganiro nyuma y’igitutu gikomeye bamazeho igihe kitari gito kubera inkuru batangaza zibabaza abatari bacye, ariko ku rundi ruhande zigashimisha abafana n’abakunzi b’imikino babakurikira.

Bivugwa ko ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru nabwo bwabisabwe n’abayobozi ba Minisiteri ya Siporo, kubera ko iki kiganiro hari ibyo kitubahiriza. Bivugwa ko ubuyobozi bwa Radio10 bwahise bufata icyemezo cyo gukura aba banyamakuru muri iki kiganiro, bubashakira indi mirimo kuri iki gitangazamakuru, gusa bagejejweho umwanzuro wabafatiwe, babiteye utwatsi bafata icyemezo cyo kwandika basezera.

Ubuyobozi bwa Radio10 bwabwiye abanyamakuru bakora ikiganiro cy’Urukiko ko guhera tariki ya 01 Nyakanga 2021, batazongera gukora iki kiganiro, gusa biravugwa ko nabo bahise bandika amabaruwa asezera akazi.

Mu kiganiro umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro Urukiko cya Radio10 yagiranye na InyaRwanda.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ikiganiro kitahagaritswe nk'uko benshi bari kubivuga, gusa yadutangarije ko hari impinduka zakozwe n’ubuyobozi bwa Radio10.

Yagize ati ”Ntacyo natangaza aka kanya! Gusa ntabwo ikiganiro cyahagaritswe kuko no mu kanya tugiye kujya kuri 'Micro', gusa hari impinduka zakozwe n’ubuyobozi bukuru bwa Radio ntafitiye uburenganzira bwo gutangaza”.

Ikiganiro Urukiko cyatangiye gutambuka kuri Radio10 mu 2019, gikorwa n’abanyamakuru bashya bose bahuriye kuri iki gitangazamakuru bavuye ahandi, bazana umuvuno utandukanye n’uwari umenyerewe mu bindi biganiro by’imikino bitandukanye.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana ahazaza h’iki kiganiro gikomeje kuvugisha abatari bacye mu Rwanda, dore ko twagerageje no kuvugisha ubuyobozi bwa Radio10 kugira ngo bagire icyo bubivugaho ariko ntibyakunda.

Biravugwa ko guhera tariki ya 01/07/2021 Abanyamakuru bakora ikiganiro Urukiko batazongera kugikora

Axel Horaho, Kazungu Clever, Kalisa Bruno Taifa na Sam Karenzi bari bagize itsinda rikora ikiganiro Urukiko cya Radio10





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo John2 years ago
    Iyoooooo ndababaye pe Kandi ndacyeka ko Hari nabandi benshi kuko urukiko nikiganiro cyavugishaga ukuri Kandi kigashakira icyateza imbere sport ntakundi nyine ubwo tuzajya twumva ibyo baba banjije kugisha inama ibyo baribuvuge tayari ubwo hazakurikiraho mumdayisi manawe sport Yu Rwanda nuko izaguma Karenzi ,kazungu nabagenzi bawe mwarakoze Aho mwari mugejeje Imana izabibahembera
  • Eric2 years ago
    Abo banyamakuru nagiye rwazongera gukura inkuruhe
  • Patrick Iyandemye 2 years ago
    Nukuri ntibyaribikwiye kubikora muri buriya buryo ahubwo bari kubaha umurongo ntarengwa wo gukora ikiganiro niba habagaho kurengera inshingano zabo
  • Coco uwamwiza2 years ago
    Oya sibyo pe aba banyamakuru bavuga ukuri kandi abanyarwanda turabakunda so nimuteze imbere ibiganiro. Aba Barbara nuko haramakosa yabo aba yagaragaye. Urubuga rwimikinovrwaba rupfuye pe. Mubirebe neza
  • Titi2 years ago
    Niba bakoze batyo icyo nigitero kwitangaza makuru kubahagarika sibyo ahubwo tv10 nishyireho umurongo bakoreramo apana gukoresha micro birirwa baserereza abantu Nge narintegereje ikizakorwwa pe none birabaye ibiganiro byabo namatiku gusa bikoma uwo banga bagashimagiza uwo bashatse wagirango barya ruswa Ten sport iheruka kubaho baraabagabo bo B&B FM bakihakora Gusa minisport Nayo yabijemo nabi
  • ntezirizazayoweli@gmail.com2 years ago
    Byambabaje ukuri nikubi koko





Inyarwanda BACKGROUND