RFL
Kigali

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya FADA ku itegeko ryo gukora ibiteye isoni mu ruhame

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/04/2024 14:32
0


Urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko ikirego cya FADA cyo guhindura ingingo ya 143 y’Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange inyuranije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 13, 15 na 16, nta shingiro gifite ko itegeko ryumvikana ahubwo ikibazo cyaba uko rishyirwa mu bikorwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024, ku rukiko rw’ikirenga hasomwe umwanzuro w’urubanza ku kirego cyatanzwe n’umuryango FADA usaba ko ingingo ya 143 y’Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange inyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo zaryo za 13, 15 na 16 bityo iyo ngingo yahindurwa.

Iri tegeko rivuga ko “Gukora ibiterasoni mu ruhame. Umuntu wese ukora ibiterasoni mu ruhame aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).”

Mu mwaka w’2022 ubwo Liliane Mugabekazi yafungwaga, hashingiwe ku buryo yari yambaye mu gitaramo cy’umuhanzi Tay C cyabereye muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022. Nyuma y’urubanza, Mugabekazi yaje gufungurwa by’agateganyo ku wa 19 Kanama 2022 bisabwe n’ubushinjacyaha.

Bigendanye n’uko Mugabekazi Liliane yafunzwe ndetse n’uko yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 11 Werurwe 2024 umuryango FADA uharanira uburenganzira, iterambere ndetse n'ubutabera bw'umugore, bafashe iya mbere mu gutanga ikirego kugira ngo iri tegeko rikosorwe rivuguruza itegeko nshinga ryemerera umunyarwanda kwishyira no kwizana.

Ku ruhande rw’urega FADA, bareze bavuga ko iyi ngingo y'iri tegeko idasobanutse “Igikorwa giteye isoni ni ikihe?” bituma iyi ngingo yakurikizwa ku bushake no gusobanurwa mu buryo buri wese ashaka. Icya kabiri, ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rishobora kuvamo ubusumbane, ivangura no kuvogerwa kandi bibujijwe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Nyuma yo kumva uruhande rw’urega, Abacamanza uko ari bane baburanishije uru rubanza, batangaje ko nyuma yo gusesengura ingingo abarega batanze, basanze nta shingiro zifite ku buryo bazishingiraho hahindurwa itegeko ahubwo ikibazo gishobora kuba uko iri tegeko ryashyirwa mu bikorwa.

Abacamanza basomye umwanzuro w’uru rubanza batangaje ko nta bimenyetso bifatika abarega batanze ku buryo byashingirwaho hahindurwa iyi ngingo  ya 143 y’Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.

Murenzi Hassna washinze umuryango FADA, yatangaje ko badakomwe mu nkokora n’uyu mwanzuro w’urukiko ndetse bazakomeza kuvuganira umugore muri gahunda z’iterambere ndetse no guharanira kwizana kwe  muri sosiyete.

Uyu muyobozi wa FADA yavuze kandi ko kuba icyo basabaga urukiko kidakunze batabifata nko gutsindwa ahubwo ari ugutsinda kuko umuvugizi wa Leta yakomeje kuvuga ko umuryango utegamiye kuri Leta nka FADA nta  nyungu n’ububasha ufite mu kuvugurura itegeko ryashyizweho nyamara urukiko rwo ruza kwemeza ko ikirego cyabo gifite ishingiro.

Nyuma yo kwanzura kandi ko iri tegeko risobanutse nta kintu gikwiye guhindukamo,bamwe mu banyamuryango ba FADA bageze ku rukiko ahasomewe uyu umwanzuro w’urubanza, batangaje ko nta kizabakoma mu nkokora mu kuvuganira abagore ndetse kandi ko nibiba ngombwa bashobora kuzifashisha amategeko mpuzamahanga.

FADA (Feminist Action Development Ambition)  ni umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore washinzwe mu mwaka wa 2015, hagamijwe kwimakaza imibereho myiza n’iterambere ry’umugore muri rusange.

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND