RFL
Kigali

Urutonde rw’ibihugu 10 bituwe cyane kurusha ibindi ku isi muri 2019

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:13/09/2019 9:50
2


Uko bwije n'uko bucyeye ni ko abatuye isi biyongera ndetse bimaze kuba nk'aho ari ikibazo aho ibihugu byinshi byafashe ibyemezo byo gukora ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda ko abatuye isi bakomeza kwiyongera kandi yo itiyongera. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe urutonde rw’ibihugu 10 bituwe cyane.



Muri iyi minsi mu bibazo isi iri kurwana nabyo harimo kwibaza ukuntu bagabanya umuvuduko wo kwiyongera kw'abayituye. Aha benshi ikibazo bibaza kiba kigira kiti “Ese ko abatuye isi biyongera kandi yo itiyongera bizarangira gute?” Abandi bakagira ikibazo mu isaranganya ry’ubukungu muri uru ruvunga nzoka rw'abantu batuye isi. 

U Bushinwa ni cyo gihugu kiyoboye ibindi mu kugira abaturage benshi cyane ku isi aho gituwe n'abasaga miliyaridi 1 na miliyoni 4. Iki gihugu gikoresha inzira ya politike izwi nka ”Communism”. Iyi nzira ni uburyo abaturage baba bafite uburenganzira twakwita buringaniye ku butunzi bwabo ndetse ibikorwa byinshi biba bisa n'aho ari ibya Leta bityo bigatuma abaturage basaranganya ubutunzi ndetse n’imibereho iba ijya kungana. Ibihugu 10 bituwe cyane bifite umubare ungana na 57% by'abatuye isi yose ni ukuvuga ibihugu bisigaye byose havuyeno ibi 10 bituwe na 43% by'abari ku Isi yose.

Urutonde rw’ibihugu bituwe cyane kurusha ibindi ku Isi 2019

10. MexicoMexico ni igihugu kiri ku mwanya wa 10 mu bituwe na benshi, iki gihugu gihereye mu Majyepfo ya Amerika kikaba gituwe n’abasaga miliyoni 132, ubwiyongere bw'abaturage buri ku ijanisha rya 32.6% hagati ya 2000-2019. Inzobere mu bijyanye n'uburumbuke zigaragaza ko uyu muvuduko iki gihugu kiriho kiwukomeje byazagera muri 2050 gituwe n'abagera kuri miliyoni 150 n'igice.

9. RussiaIgihugu cy’u Burusiya ni cyo kinini ku Isi kurusha ibindi byose cyikaba ari cyo gihugu kiri ku migabane ibiri ariyo uburayi ndetse na Asia. Giherereye mu Majyaruguru y’Isi. Iki gihugu kiri ku mwamya wa 9 mu bituwe cyane kurusha ibindi kikaba gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 143. Ubwiyongere bw'abaturage buri ku kigero cya -2.2% hagati ya 2000-2019 ni ukuva umuvuduko iki gihugu cyari kiriho waragabanutse cyane bigera n'aho ujya hasi y'uwo cyari kiriho mu 2000. Hagendewe kuri uyu muvuduku batubwira ko muri 2050 iki gihugu kizaba gituwe na miliyoni 129. Ni ukuvuga abaturage bazaba barabaye bacye kubera ko abapfa bazaba aribo benshi kurusha abavuka.

8. BangladeshKu mwanya wa 8 mu bihugu bituwe cyane kurusha ibindi turahasanga igihugu cya Bangladesh giherereye mu Majyepho ya Asia ari nawo mugabane kibaho. Iki gihugu gituwe n'abasaga miliyoni 168, umuvuduko kiriho mu kwiyongera kw'abagituye ni 30.5% hagati ya 2000-2019. Iki kigereranyo kiravuga ko iki gihugu gikomeje kugendera kuri uyu muvuduko cyazagera muri 2050 gituwe n'abagera kuri miliyoni 193.

7. NigeriaKuri uru rutonde Nigeria ni cyo gihugu cyo muri Afrika cyagaragayeho, gusa iki gihugu n'ubwo gituwe cyane ndetse kiri no mu bihugu binini muri Afrika bikiyongeraho ko kiri no mu bikize cyane kuko icyo wakigereranya nacyo ni kimwe rukumbi ari cyo Afrika y'Epfo. Nigeria ituwe n'abasaga miliyoni 200. Hagati ya 2000-2019 umuvuduko iki gihugu kiriho mu burumbucye bw'abaturage ungana na 62.1%. Iki gihugu kiramutse gikomeje kugendera kuri uyu muvuduko cyazagera muri 2050 gifite abaturage basaga miliyoni 391.

6. PakistanPakistan ni igihugu cyamamaye mu kugira intambara zitangira uko zingana kikaba giherereye mu Majyepfo y’umugabane wa Asia ari nawo kibarizwaho. Gifite umwihariko wo kuba kigendera ku matwara ya kisilamu (Islamic Republic of Pakistan) gusa ntabwo bikibuza kugira uburumbuke bw'abaturage byanatumye kiza ku mwanya wa 6. Gituwe n'abasaga miliyoni 204. Umuvuduko mu kwiyongera kw'abaturage hagati ya 2000-2019 uri ku kigero cya 34.2%. Iki gihugu kigomeje kugendera kuri uyu muvuduko cyazageza muri 2050 gifite abaturage basaga miliyoni 290.

5. BrazilIgihugu cyamamaye mu kugira umwihariko w'abanyempano batandukanye mu bijyanye n’imikino itandukanye cyane cyane mu mukino w'umupira w'amaguru, giherereye muri Amerika y'amajyepfo. Iki gihugu gifite umubare w'abaturage basaga miliyoni 212. Mu kwiyongera kw'abaturage gifite umuvuduko ungana na 21.8% kuva muri 2000-2019. Uyu muvuduko udahindutse cyazageza muri 2050 gifite abaturage basaga miliyoni 232.

4. IndonesiaIndonesia ni igihugu kiri mu Majyepfo ya Asia, umwihariko wacyo ni uko kigizwe n'uturwa tugiye dufite ibirunga bitandukanye, gusa gituwe n’abantu benshi byanakizanye ku mwanya wa 4 aho gituwe n'abasaga miliyoni 269, kikaba kiri ku muvuduko wa 25.9% mu kwiyongera kw'abaturage. Uyu muvuduko nukomeza bizagera muri 2050 gituwe n'abagera kuri miliyoni 300.

3. United State (USA)Kuri ubu iyo uvuze igihugu gifite ubukungu cyangwa gisa nk'igihatse isi yose, ubisobanukiwe yumva Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu kigizwe na leta zigera kuri 54 gituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 329, kikaba gifite impuzandengo mu kwiyongera kw'abagituye hagati ya 2000-2019 ingana na 16.6%. Uyu muvuduko iki gihugu kitawuhinduye byazagera muri 2050 gituwe n'abasaga miliyoni 398.

2. IndiaIgihugu cyitezweho ko muri 2030 kizaba kiri ku mwanya wa kabiri mu bukungu, kiri mu bihugu bituwe n'umubare mwinshi w'abaturage n'ubwo bahora bashyiraho gahunda zo kurwanya ubwiyongere bw'abagituye gusa ntibibuza ko bakomeza kwiyongera. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 2 n’abatutage basaga miliyaridi imwe na miliyoni 3 z’abantu.

Ni ukuvuga abaturage batuye u Buhinde ni 17.7% by'abatuye isi yose. Ikigero u Buhinde buriho mu kwiyongera kw'abaturage ni 36% hagati ya 2000-2019. Uyu muvuduko bakomeje kuwugenderaho byazageza muri 2050 iki gihugu gituwe na miliyaridi imwe na miliyoni n’igice.

1. ChinaU Bushinwa ni igihugu gifite umuvuduko mu iterambere udasanzwe ndetse kikaba magimgo aya kimaze kuba ubukombe mu ikoranabuhanga rihambaye kandi rigezweho aha twavuga nka murandasi igezweho (5G). Iyi murandasi benshi bavuga ko ariyo iri gushyira imbizi Amerika n’u Bushinwa. Iki gihugu gituwe na miliyaridi imwe na miliyoni 4 n'ibihumbi bisaga 200, kikaba ari cyo gihugu gituwe cyane ku Isi y’Imana. Abaturage batuye u Bushinwa barangana na 18.4% by'abatuye isi yose.

Sources: internetworldstats.com na worldpopulationreview.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • eric3 years ago
    Kbx2
  • Twizer'imana derfe2 years ago
    Igihugu cy'izeye kwi isi?Kandi murakoze kuduha inkuru nziza





Inyarwanda BACKGROUND