RFL
Kigali

Uruvunganzoka mu gitaramo Kizito Mihigo yakoreye mu ngoro y’impuhwe z‘Imana i Kabuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/04/2019 7:14
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mata 2019 ndetse no mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019, umuhanzi Kizito Mihigo yaririmbiye amagana y’abakirisitu bari bakoraniye i Kabuga mu ngoro yitiriwe Impuhwe z’Imana.



Iki gitaramo Kizito Mihigo yakoze kiri muri gahunda ye amaze igihe yarihaye n’ubundi yo gususurutsa abakirisitu muri Paruwasi zitandukanye zo mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ingoro yitiriwe impuhwe z’Imana y’i Kabuga, Padiri Bahire Honoré, yavuze ko ubuhanzi bwa Kizito Mihigo ari umusanzu ukomeye wo gufasha abakirisitu kurushaho kwegera Imana no gusabana nayo.

Musenyeri Antoni Kambanda uyobora Arkidiyosezi ya Kigali, mu gitambo cya Missa yagarutse ku mbabazi, avuga ko abakirisitu b’abanyarwanda bakwiye kuba intangarugero mu gusaba imbabazi no kuzitanga cyane cyane muri iki gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kambanda yakanguriye abakirisitu kandi gukunda ukaristiya kuko ari wo mutima wa Kiliziya. Iyi Missa yasomwe na Musenyeri Kambanda yitabiriwe n’uruvunganzoka rw’abantu baturutse hirya no hino mu gihugu. Haririmbye Chorale “Christus Regnat” maze isozwa n’umudiho w’indirimbo za Kizito Mihigo nka ‘Nyina wa Jambo’, ‘Inuma’, n’izindi nyinshi.

Kizito Mihigo yaririmbiye umubare munini w'abakirisitu bari bakoraniye i Kabuga.

Kizito Mihigo afite indirimbo nyinshi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye nka “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma’ yatumbagije ubwamamare bwe n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Abarinzi b’amateka’, ‘Vive le Pardon’, ‘Kubabarira ntibivuga kwibagirwa”... Ari mu bahanzi b’abanyarwanda baririmba indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Indirimbo ze nka: “Arc en ciel” na “Mon Frere Conglais” zagiye zikundwa cyane mu myaka ishize na n'ubu.

Benshi bari bakumbuye kubona Kizito Mihigo abaririmbira.

Kizito Mihigo yaririmbye indirimbo 'Inuma', 'Nyina wa jambo' n'izindi nyinshi.

Igitaramo cyabereye mu ngoro y'Impuhwe y'i Kabuga.

Kizito amaze iminsi atangiye ibitaramo azageza muri Kiliziya zitandukanye zo mu Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO 'KUBABARIRA NTIBIVUGA KWIBAGIRWA' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND