RFL
Kigali

USA: Ramjaane yiteguye kurwaza imbavu abazitabira igitaramo cy'urwenya 'Benewacu comedy tour' kizitabirwa na Kamichi na Ally Soudi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:13/12/2019 12:30
0


Mu mpera z'iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Austin Texas bagiye gususurutwa n'igitaramo 'Bene wacu Comed Tour' gitegurwa na Ramjaane. Muri iki gitaramo Ramjaane azaba ari kumwe n'Umuhanzi Kamichi, Luke Norsworthy n'umusangiza w'amagambo Ally Soudy.



Tariki ya 14 Ukuboza mu nyubako ya Braker Event Center: 900. Braker Lane hazabera igitaramo gikomeje kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyiswe Bene Wacu Comedy gitegurwa n'umunyarwenya Ramjaane wanahisemo kugitegurira mu mujyi asanzwe abamo.


Muri iki gitaramo Ramjaane azaba ari kumwe n'Umuhanzi Kamichi, Luke Norsworthy n'umusangiza w'amagambo Ally Soudy.


Kurwaza abantu imbavu ni byo Ramjaane aba yiyemeje


Kubyina indirimbo za gakondo, bagahuza urugwiro ni byo biranga 'Bene wacu Comedy Tour'

'Bene wacu Comedy Tour' ni ibitaramo by'urwenya byateguwe n'umunyarwenya Ramjaane ukomeje kuzenguruka Amerika afatanyije n'umwe mu bavanga umuziki (Deejay) witwa Kanyandekwe. Ramjaane yabwiye Inyarwanda.com ko yiteguye bihagije kuzarwaza imbavu abazitabira iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND