RFL
Kigali

USA: Trump arashinja imbuga nkoranyambaga ’TikTok na WeChat’ gukoreshwa n’u Bushinwa mu kumuneka

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/08/2020 15:45
0


Donald Trump yasinye iteka rica burundu TikTok na WeChat avuga ko zirimo porogaramu zikoreshwa mu kuneka amabanga y’Amerika. Atangaza ko iminsi igera kuri 45, izi mbuga za Bytedance niziba zitaragurwa na bimwe mu bigo byo muri Amerika zizahagarikwa burundu. Trump avuga ko Amerika izagabana na Bytedance ku bw'uruhari rwayo mu igurisha.



Mu minsi ishize ni bwo byavuzwe ko ikigo cya Microsoft cyategetswe kugura Tik Tok gusa magingo aya n’urubuga nkoranyambaga Wechat narwo ntabwo ruzongera gukora niruramuka rutaguzwe n’ikigo cyo muri Amerika.

Leta Zunze Ubumwe  za Amerika ntabwo ziri gushira amacyenga ku bikorwa by’ikoranabuhanga biri gukorwa n’ibigo byo mu Bushinwa. Ikigo cya Huwei ni cyo cyahuye n'iri sanganya mu minsi yo hambere ubwo cyatangazaga umushinga wo gushyira ku mugaragaro murandasi y’igisekuru cya gatanu (5G), iki gihe yahise ihabwa amabwiriza yo kutazongera kugira igikoresho igurisha muri Amerika ndetse n’ibigo byo muri Amerika byakoranaga nayo bitegekwa gusubika imikoranire.

Iki gihe nabwo Leta Zunze  Ubumwe za Amerika nazo zahoraga ziri gushaka uko zahagarika ibikoresho bituruka mu Bushinwa kuko ntabwo byaba byizeye ubusugire bw’ibikorwa by’abaturage hacyekwa ko iki gihugu cy’u Bushinwa gishobora kuba kiri kubaneka.

Kuri uyu munsi wa none, Amerika ishinja imbuga nkoranyambaga zakozwe n’ibigo byo mu gihugu cy’u Bushinwa ko zaba zikoreshwa na leta yabyo mu bikorwa by’ubutasi. Mu minsi ishize hari havuzwe ko ibikorwa bya TikTok muri Amerika bigomba kuva mu maboko ya ByteDance Ltd, sosiyeye yo mu Bushinwa bikagenzurwa n’indi yo muri Amerika kandi nabwo leta ikazahabwa ku mafaranga yaguzwe, kuko ngo ariyo izaba yagize uruhari mw’igura no mw’igurisha.

Mu magambo agomeje gutangazwa na bwana Trump ntabwo arigera atangaza umubare w’amafaranga azatwarwa na leta mu gihe izi mbuga nkoranyambaga zizaba zigurishijwe. Ku ruhande rwa gahunda ya Microsoft yo kugura Tik Tok biteganyijweko uru rubuga ruzagurwa n’iki kigo kuwa 15 Kanama 2020 ariko kuri Wechat yo ntakiratangazwa, gusa mu gihe nka Microsoft yahita yisubira iminsi 45 izashira kuwa 15 Nzeri ikagera izi mbuga zizahita zikumirwa muri Amerika ntizongere gukora.

             

Urubuga rwa Tik took magingo aya rukoreshwa n'abarenga miliyoni 800 ndetse ruri mu mbuga 15 za mbere zikoreshwa cyane ku Isi. Uru rubuga biravugwa ko rushobora kuba ruri imbizi na Facebook dore ko rwayiriye isataburenge, TikTok yamuritswe mu 2018 ikindi ubu iri kuboneka mu ndimi 39. Mu 2016 Facebook yashatse kugura ikitwaga Music.ily ariko ntabwo byayihiriye kuko byarangiye iguzwe na bytedance, iyi music.ily ni yo yashibutsemo icyo benshi tuzi nka Tik Tok mu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND