Kurota uwo mwashakanye cyangwa uwo wihebeye aguca inyuma cyangwa arayamanye n’undi muntu ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ibintu bihambaye mu mubano wanyu ukwiye kwitondera.
Kurota urukundo rw’ubuzima bwawe ruguca inyuma
cyangwa ukabona abandi batari wowe bamwifunze, ni ikimenyetso mpuruza ko hari
ibintu bishobora kuba ku rukundo rwanyu bitari byiza, cyangwa ukaba uri mu
minsi ya nyuma yo kubana nawe akaguta.
Nk'uko bigarukwaho, kurota
umugabo wawe, umugore wawe cyangwa umukunzi wawe aguca inyuma bigaragaza ubwoba
bwo gutabwa n’uwo ukunda cyangwa kuba uhorana intekerezo zibaza uko uzasigara
umeze nyuma y'uko yikundiye abandi. Gusa izi ntekerezo ntizipfa kwizana bishobora guterwa n'imyitwarire mibi y'uwo mukundana cyangwa kuba urwo yagukundaga rwaragabanyutse.
Izi nzozi kandi zisobanura kudatekana kwa bamwe
bigeze gutabwa mu rukundo, bikabatera kudatekana no mu zindi bagiyemo, cyangwa
kuba mu bwana waratawe n’umubyeyi bigatuma utinya ko nawe byazaba mu rushako
rwawe.
Nk'uko bitangazwa, inzozi ni ikintu kidakunze kwizana
gusa akenshi, ahubwo zimwe mu ntekerezo zigutinda mu bwonko, hari igihe
zigaruka mu mutwe igihe usinziriye bigasa nka filime ureba, witegereza bya bindi
wiriwemo cyangwa uhoramo.
Kurota uwo mukundana aguca inyuma bishobora no kuba
ufite inshuti yitwara mu buryo budatanga umutekano, cyane cyane igihe ageze mu
bantu, yaba ari nk’umusore ugasanga ayagara mu bakobwa bose abonye, cyangwa
umukobwa yagera mu basore akitwara mu buryo buhangayikisha umusore.
Mu mwaka wa 2011 hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje
ko abakunze kugira izi nzozi batinya byo gupfa kuba batabwa cyangwa bakaba bari
mu rukundo rutabahagije ariko bo barakunze by’ukuri no kuruvamo bikabananira.
Ibi kandi bishobora guterwa n’ihungabana ryatewe n’ibyabaye
ahashize bigasiga ubwoba mu mutima w’umuntu, akifuza kwitabwaho mu buryo
budasanzwe ariko ntabone ayo mahirwe.
Gusa bisobanurwa ko izi nzozi zishobora kwizana nta
kibi utekereza ku mukunzi wawe, bigatungurana wenda kubera stress ya buri
munsi, cyangwa umukumbuye nko ku bantu batabana cyangwa bakundana bategeranye.
Igihe izi nzozi zikunze kuba kenshi ni byiza kwibuka
ibi bintu bikurikira: Kuganiriza umukunzi wawe, kuganiriza muganga, cyangwa
gusaba umukunzi wawe akagukunda mu buryo buguturisha.
Uwitwa Adam yatangaje agira ati “Kurota baguca
inyuma ni ikimenyetso cy’uko utiyizeye cyangwa ukumva udahagije umukunzi wawe
bitewe nuko umubona bikakuvanga mu ntekerezo”.
Inkuru dukesha iki kinyamakuru ivuga ko ibintu
bibiri by’ingenzi watekereza igihe izi nzozi zikubaye karande, aribyo kugenzura
umubano wanyu n’uburyo mukundanye no kwirinda gutinda ku bihe bibi by’ahashize
biganisha kuri iyi ngingo.
TANGA IGITECYEREZO