RFL
Kigali

Vampino yakoze ubukwe n'umugore basanzwe babana-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2018 14:11
0


Muri Uganda babyita “Okwanjula”. Ni umuhango uba aho umuhungu ajya mu muryango w'umugore we kumusaba ababyeyi. Uyu muhango ni wo Vampino Kirya uzwi cyane Elvis yakoze mu mpera z'iki cyumweru turangije aho yerekanye umufasha we Namakula Swe.



Vampino yamenyekanye cyane mu Rwanda mu ndirimbo "Byemere" yakoranye na Butera Knowless. Uyu muhanzi ubusanzwe yari asanzwe abana n'uyu mugore Namakulu Swe banafitanye abana babiri, aba bakaba bafashe icyemezo noneho cyo gukora ubukwe bakabyereka imiryango yabo nyuma y'igihe babana bucece nta birori bigeze bakora.

Uyu muhango Vampino yawukoreye mu rugo iwabo w'umugore we. Nk'uko yabikoze mu ibanga ni nako indi mihango y'ubukwe atigeze ayitangaza mu itangazamakuru cyane ko kumenya amakuru y'ubukwe bw'aba bombi atari ibintu byoroheye itangazamakuru rya Uganda.

VAMPINO

VAMPINO

VAMPINO

VAMPINO

VAMPINO

Vampino yasabye umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND