RFL
Kigali

VIDEO: Abanyeshuri ba Kigali Leading TVET School batembereye kuri Canopy walkway muri Nyungwe hamwe na Wilson Tours

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:20/02/2019 21:29
0


Ubukerarugendo bufasha abantu kunguka ubumenyi butandukanye, ndetse bukazamura n'ubukungu bw'igihugu. Kuri uyu wa Kabiri abanyeshuri biga mu kigo cy'ishuri ryisumbuye Kigali Leading TVET SCHOOL batemberejwe kuri Canopy walkway.



Tariki ya 19 Gashyantare 2019 hamwe na Wilson Tours and Travel Agency abanyeshuri bo mwaka wa gatandatu biga mu kigo cy'ishuri ryisumbuye Kigali Leading TVET SCHOOL batemberejwe muri parike ya Nyungwe kuri Canopy walkway.

Canopy Walkway ni ikiraro cyubatse mu kirere muri Pariki ya Nyungwe gifasha ba mukerarugendo kwitegereza no kureba ibyiza nyaburanga birimo ibiti, inyoni, n'ibindi byiza nyuburanga bigaragara muri Parike ya Nyungwe. Wilson Tours ku bufatanye n'ibigo by'amashuri mu kubafasha gukora ubukerararugendo bw'imbere mu gihugu, kuri ubu abanyeshuri biga 'Tourism' muri Kigali Leading TVET SCHOOL ni bo bari batahiwe.

Paulin umwe mu banyeshuri baganiriye na INYARWANDA yadutangarije ko abanyarwanda bafite igihugu cyiza. Ati "Abanyarwanda dufite igihugu cyiza cyane kandi igihugu kigomba gutezwa imbere n'ubukerarugendo. Nk'umunyarwanda wasuye Canopy nashishikariza abanyarwanda ko ari twe tugomba kubigiramo uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu."

Nyungwe ni rimwe mu mashyamba manini n'imisozi miremire muri Afurika yo hagati n'uburasirazuba. Nyungwe rigaragaramo ubwoko 13 bwa maguge n'ubwoko 310 bw'inyoni. Iyi parike kandi itanga amazi akoreshwa mu Rwanda ku ijanisha rya 70%.

Parike ya Nyungwe ni imwe mu zinjiriza igihugu cy'u Rwanda amadevise, izwiho kuba ari imwe muri parike zikuze ku isi. Kuva i Kigali ujya muri Parike ya Nyungwe ukoresha ibirometero magana abiri na makumyabiri na bitanu (225Km), ugaca mu turere turindwi (7) harimo: "Akarere ka kamonyi, Akarere ka Muhanga, Akarere ka Ruhango, Akarere ka Nyanza, Akarere ka Huye, Akarere ka Nyamagabe n'Akarere ka Nyamasheke.


Wilson Tours ifite intego yo kuzagera ku banyarwanda bose

Imyaka isaga 6 Wilson Tours and Travel agency ikora ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu, Serivisi zose usanga muri Wilson tours zishingiye cyane ku bukerarugendo kuko usibye kuba borohereza abanyarwanda kumenya ibyiza bitatse u Rwanda, uhasanga amatike y'indege. Wilson Tours and Travel agency batanga amahugurwa mu bijyanye no kuyobora bamukerarugendo ndetse bakaba batanga n'imenyereza mwuga ku banyeshuri bari kubyiga mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kanda hano urebe Video y'uko urugendo rwari rwifashe kuri Canopy walkway muri Nyungwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND