RFL
Kigali

VIDEO: Abanyeshuri biga gukora ibirahure by’imodoka muri Pure Pro bahamya ko ari amahirwe adasanzwe bagize cyane cyane ku bakobwa

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/04/2019 18:28
0


Uko ikoranabuhanga rikataza mu iterambere, ni ko ibikorwa bitandukanye byaguka ndetse n’u Rwanda rukaba rudasigara inyuma muri iryo terambere ry’ibyiza. Abanyeshuri biga gukora ibirahure by’imodoka muri Pure Pro ku bufatanye na WDA bahamya ko ari amahirwe adasanzwe bagize kandi azabageza kuri byinshi.



Gahungu Musa, umuyobozi w’abanyeshuri bo muri Pure Pro,i kigo gikora ibijyanye n’amamodoka; mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA yatangiye asobanura Pure Pro avuga n’ibyo biga aho biga gukora ibirahure by’imodoka byamenetse bakabisubiza ibushya, bikorohereza abafite imodoka ntibagorwe mu gihe cyo kujya muri Controle Technique. Ubu bamaze ukwezi biga, bakaba bazamara amezi 4 biga batishyura ndetse ngo babibonamo amahirwe adasanzwe dore ko banabagenera amafaranga y’urugendo 1000 Rwf ku munsi.


Musa Gahungu, umunyeshuri uhagarariye abandi muri Pure Pro

Bamutake Alice, umwe mu bakobwa biga muri Pure Pro yatubwiye icyo bivuze kuri we ndetse anagira inama abakobwa bagenzi be. Yagize ati: “Akenshi usanga abakobwa ibintu bya tekinike batabikunda, ugasanga ntabwo yajya gukora ikirahure kubera baba bavuga ko bisaba imbaraga cyangwa bakiyanduza. Abakobwa benshi kuba batabikunda njye byanteye kujya kubyiga kugira ngo niteze imbere, nshobora kubikora cyangwa nkabicuruza. Abakobwa nibitinyuke bumve ko hatari imirimo yagenewe abahungu gusa, ahubwo n’abakobwa twakora tukigira, tukiteza imbere.”


Alice Bamutake, ahamya ko ari amahirwe adasanzwe ku bakobwa

Umwe mu barimu b’aba banyeshuri ubigisha Entrepreneurship, ahamya ko abona bumva gahunda yo kwihangira imirimo nk’uko Leta y’u Rwanda idahwema kubishishikariza abanyarwanda. Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yamubazaga niba badahangayikishwa n’uko bazahanga imirimo igiye kure y’ibyo babigisha, Eddy Ruvugabigwi yagize ati “Birashoboka kuko mu kwihangira umurimo umuntu agendera ku muhamagaro afite…Turabashishikariza kwiga guhanga umurimo, bakabikunda bakanabishyiramo umutima, bakazaha n’abandi akazi. Icya ngombwa ni igitekerezo.”

Umuyobozi mukuru wa Pure Pro, Arthur Murara mu kiganiro twagiranye, yadusobanuriye amavu n’amavuko ya Pure Pro ndetse n’ibyo bakora aho basubiza ubushya ikirahure cy’imodoka iyo cyamenetse kirimo umusate kigasubirana ubuzima batagikuye mu modoka. Yavuze ku bijyanye na kontaki z’imodoka zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho ubu zitakivanwa hanze y’u Rwanda, Pure Pro ibikora, ndetse n’uburyo bwo kurinda amapine y’imodoka gutoboka zigahora ari nzima.


Murara Arthur, umuyobozi mukuru wa Pure Pro

Yavuze ibyagendeweho bafata abanyeshuri biga muri Pure Pro, bazamara amezi 4 biga, ni ubufatanye bwa WDA na SDF ifatanya na Banki y’isi. Nk’uko mubisanga mu kiganiro kandi, uyu muyobozi avuga ko abanyeshuri bafite batishyura ahubwo bishyurwa. Yagize ati “Abanyeshuri ntabwo bishyura na mba! Ahubwo barishyurwa. Hari amafaranga bagenerwa buri munsi nka motivation. Ubusanzwe ni 2000 Rwf ku munsi, hakabamo tike no kurya.” Akomeza avuga ko bigaragara ko abanyeshuri babikunze kandi babinyotewe cyane kuko bazira igihe kandi badasiba.

Kuri we yifuza cyane ko abana b’abakobwa bagaragara cyane muri Automobiles. Ikindi bitaho cyane nk’uko Arthur yabikomojeho, ni ukubungabunga ibidukikije nk'uko Slogan yabo ibivuga, ndetse bakanarinda abantu gutira ibirahure uko bagiye muri Controle.

Kanda hano urebe ikiganiro ku bijyanye na Pure Pro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND