RFL
Kigali

VIDEO: Abayoboke 9 batuye 500 Frw mu myaka 2,… nabaye mayibobo nshaka no kwiyahura: Pastor Wilson Bugembe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2019 8:20
0


Pastor Wilson Bugembe umuhanzi w’umuvugabutumwa wo muri Uganda, yatangaje ko yabahayeho ubuzima bubi agera aho ashaka kwiyahura, arara munsi y’igiti, aracunaguzwa,.. yabazwa niba ashaka kwiyegurira Imana agusabiza ko akeneye icumbi kurusha ibindi byose.



Bugembe yaririmbye anatura umugisha kuri Kingdom Of God Ministries yakoze igitaramo ‘Victorious album launch’ cyabaye mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019. Niwe wari umushyitsi Mukuru.

Bugembe yavuze ko yabayeho ubuzima bubi nyuma y’uko ababyeyi be bitabye Imana akiri muto:  Avuga ko yabaye mayibobo igihe kinini ku muhanda n’ibindi byinshi byakomereje umutima we akiri muto. Ngo ibi byose byatumye yanga Imana, kuko itari mu ruhande.  

Yavuze ko  ari kenshi yaraye mu mazu y’abandi nyuma y’igihe akirukanwa. Ati “Nyuma y’amezi atatu, ane, cyangwa atandatu baranyirukanaga. “

Ngo nta muntu n’umwe wamugiriye imbabazi kugeza ubwo araye munsi y’igiti igihe kinini, yifuza no kwiyahura.  

Avuga ko igihe kimwe ari kwiruka mu muhanda yahuye n’umugiraneza amujyana mu rusengero bamubaza niba ashaka kwakira Yezu/Yesu asubiza ko akeneye icumbi gusa.

Yagize ati “…Ndimo kwiruka mu madoka umusamariya mwiza aramfata anjyana mu rusengero. Mu rusengero bambajije niba niteguye guha ubuzima bwanjye Yesu, ndavuga nti ‘oya’ ndashaka aho kuba.’"

Uyu mugiraneza yamujyanye mu rugo amuha icumbi ariko ngo nyuma y’iminsi mike yarapfuye asiga amuragije Imana. Avuga ko ubu agenda amahanga yose yamamaza kugira neza kw’Imana.

Pastor Bugembe yavuze inzira y'umusaraba yanyuze

Yatangiye urusengero afite abayoboke 9:  Bugembe avuga ko atangira urusengero yari afite abayoboke icyenda bagerageje gutanga amaturo amashilingi 2 000 mu myaka ibiri; angana n’amafaranga magana atanu( 5 00 Frw) uyashyize mu munyarwanda. 

Yivugira ko muri ibyo bihe bitari byoroshye kuko basengeraga munsi y’igiti, imvura ibari ku bitugu,  izuba rihangara uruhanga.

Ngo muri icyo gihe abashumba b’amatorero atandukanye babwirizaga abakirisitu babo ko Bugembe ari umuhazi udakwiye kuba umushumba.  

Yavuze ko Imana yakoze ibikomeye ubu itorero rye ‘Light the world church’ rikaba rifite abayoboke bari hagati 6000 na 7000.  Yashimangiye ko umutsindo uri mu gutangira.

Bugembe yabwiye Kingdom Of God Ministries ko bamubereye umugisha kuva bamenyanye kandi hari indirimbo yanditse zifite isoko kuzo baririmba.  

Yababwiye kudacibwa intege n’umubare muto w’abitabiriye igitaramo ‘kuko bateye ishoti satani’. Ngo inshuro ya mbere akora igitaramo kitabiriwe n’abantu batanu gusa.

Yavuze ko ubwo yarimo aririmba umwe mu bitabiriye igitaramo (mubyara we) yamuhaye amafaranga amwongorera ko nyuma y’igitaramo agomba kuyamusubiza.  

Bugembe yavukiye i Masaka mu 1984. Ni ubuheta mu muryango w’abana batandatu. Yabaye impfubyi afite imyaka 10 y’amavuko, yasigaranye na Murumuna we witwa Brian.

Ni ingaragu itagaragiwe. Afite abana 100 b’impfubyi yitaho. Yakunzwe mu ndirimbo nka “Njagala kumanya”, Komawo eka, “Bilibabitya”, “Kani”, “Bamuyita Yesu n’izindi. 

Mu gihe amaze mu muziki yakoze alubumu icyenda :  Yellow, Njagala Kumanya, Kani, Lengera Embaata, Biribabitya, Akawala, Sibiwulira, Wanaza,...

Bugembe avuga ko ibintu byose bisaba gutangira

Pastor Bugembe yavuze ko yanyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi ba Kingdom Of God Ministries

KANDA HANO UBUHAMYA BWA PASTOR WILSON BUGEMBE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND