RFL
Kigali

VIDEO: Agashya! Abiga muri IPRC biyemeje gufasha Sosiyete nyarwanda bakora imashini itera n’ibagara imyaka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:30/07/2019 16:00
0


Muri iyi minsi ya none iterambere riri kwihuta ribifashijwemo cyane n’ikoranabuhanga rikura umunsi ku wundi. Abanyeshuri bo muri IPRC Kigali bakoresheje iryo koranabuhanga baribyaza inyungu mu korohereza abanyarwanda mu bijyanye n’ubuhinzi.



Ubwo umunyamakuru wa INYARWANDA yari yasuye ikigo cya IPRC Kigali giherereye Kicukiro ahazwi nko kuri Eto Kicukiro yaganiriye n’umwe mu bakoze imashini yo kwifashishwa mu buhinzi igatera imyaka ndetse n’indi ibagara iyo myaka nyuma y’uko imaze gukura avuga ko bizafasha abanyarwanda mu bijyane n’ubuhinzi na cyane ko mu gukora izo mashini bifashishije ibipimo byo muri RBS.

Umukobwa ugaragara nk’ukiri muto Izere Diane wiga mu mwaka wa 3 muri Electrical and Electronics Engeneering (ibijyanye n’ikoranabuhanga n’amashanyarazi) yavuze ko yahisemo kwiga ibijyanye n’amashanyarazi kuko yakundaga kubona bikorwa n’abahungu yumva we yagaragaza itandukaniro ko n’abakobwa babishoboye. Kimwe mu byo yishimira ni Umushinga yakoze ubwo yasozaga amashuri yisumbuye aho yakoze Sirikwi (Circuit) ishobora gutabaza mu gihe hagiye kubaho impanuka y’inkongi y’umuriro itewe n’amashnyarazi ikagenda neza cyane.Izere Diane asobanurira umunyamakuru imikorere y'imashini bakoze

Diane yakomeje atubwira Club abamo ya Innovation aho bahuriza hamwe ibitekerezo bagahanga udushya twanabagejeje mu mamurikagurisha n’amarushanwa atandukanye ndetse ngo hari n’aho bakuye intsinzi. Yahereye kuri ‘Multigrain Seeding Machine’ ikaba ari imashini ikoreshwa mu gutera imyaka cyane cyane ibigori n’ibishyimbo. Ni imashini ikoreshwa n’imbaraga za muntu kuko iba iri gukururwa nk’uko Diane yabizobanuye neza mu kiganiro.

Ubwo yasobanuriraga INYARWANDA, Diane yatubwiye ko ibipimo bakoresha babikuye muri RBS aho umwanya uri hagati y’igihingwa n’ikindi cyatewe haba harimo umwanya ungana. Nyuma yo gukora imashini itera ibihingwa bakoze n’indi yo kubagara ya myaka ndetse bari no gukora indi izajya ifasha mu kuvomerera imyaka n’izindi zizagenda ziza.Imashini itera ibihingwa mu butaka hifashishijwe imbaraga za muntu

Bahamya ko kugeza ubu izi mashini zishobora gufasha abahinzi mu gukoresha igihe gito batera imyaka ndetse bikoroha no mu gihe cyo kubagara. N’ubwo bidafite aho bihuriye n'ibyo Diane ahamya ko bashyira hamwe ibitekerezo bagashaka icyateza imbere sosiyete nyarwanda na cyane ko mbere bari barakoze akaroboti k’ibiti gakoreshwa na Telefone ariko baza gusanga abanyarwanda bose bitazaborohera na cyane ko byasabaga ubumenyi bwinshi no kuba batunze Smartphone. Imashini yo kubagara ibihingwa bimaze gukura 

Byageze aho bakora Tech Adopter nka Kompanyi y’abakunzi b’akadasohoka b’ikoranabuhanga biyemeje gusigasira Ikoranabuhanga aho bashatse guhera mu buhinzi na cyane ko ari rimwe mu shingiro y’imibereho y’abanyarwanda. Ubwo twamubazaga icyo bateganya gukora nyuma y’ibi, yavuze ko hari byinshi biri gukorwa ndetse bizanashyirwa ku masoko bikagurishwa. Kugeza ubu bafashwa n’ikigo mu bushobozi bwo kubona ibikoresho. Uyu mushinga wabo witabiriye amarushanwa batsindira umwanya wa 1 bityo ngo bazanakomeza amarushanwa kuko bizeye kuzatsinda neza bagafashwa muri byinshi kurushaho.Diane yagiriye inama urubyiruko ko bakwiye gutinyuka ntibashyire ibintu mu nzagihe

Diane yasoje ahamagarira urubyiruko kwitinyuka no kudashyira ibintu mu nzagihe ati “Ikintu namubwira cya mbere, urubyiruko cyane cyane ndetse n’abantu bose muri rusange twicwa no kuvuga ngo nzakora, nzakora. Ugashyira ibintu byose mu nzagihe. Wowe niba ufite igitekerezo, Start now (tangira nonaha) n’ubwo wakora akantu gato ukita gato, ariko ni kanini muri Future (ejo hazaza). Nibatinyuke ntibashyire ibintu byose mu nzagihe bumve ko bashoboye kandi nta kinini, keretse kibaye kinini nta wagikoze kandi nawe afite amaraso nk’ayawe. Ndumva batinyuka ufite igitekerezo agatangira uwo mwanya akibivuga. Kuko iyo ubihariye ejo, iby’ejo bibara ab’ejo.”

Kanda hano urebe imashini yo gutera imyaka n’iyo kubagara n’uko zikoreshwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND