RFL
Kigali

VIDEO: Bright Patrick ukubutse muri Canada yashyize hanze ‘Free style’ yise ’35 Bars’ irimo ubuhamya n'impanuro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/06/2019 15:41
0


Bright Patrick watangije injyana ya Rap mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda, nyuma y’igihe kinini yari amaze muri Canada, kuri ubu ari kubarizwa i Kigali ndetse yamaze kugarukana imbaraga nyinshi mu muziki aho yabihamirije muri ‘Free style’ yise ‘35 Bars’ yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 10/06/2019.



Aganira na Inyarwanda.com, Bright Patrick yadutangarije impamvu iyi ‘Free Style’ ye yayise ’35 Bars’ ndetse anavuga ubutumwa buyikubiyemo. Yavuze ko irimo ubutumwa bukangurira abantu gukora ibyiza. Yagize ati: “Nayise 35 Bars kuko igizwe n’imirongo 35 yose hamwe. Ubutumwa burimo rero bukora ahantu henshi ariko cyane cyane ku buzima busanzwe.Ikangurira abantu gukora ikiza kurushaho. Ikongera ikavugaho gato ku rugendo rwa muzika ndetse no ku butumwa bwiza bwibutsa abantu gukorera ijuru. Ni freestyle nahisemo kunyuzamo ubwo butumwa cyane ko ari ikintu kitamenyerewe cyane ino (mu Rwanda) ariko muri Hip hop muri rusanjye kirasanzwe.”


Umuraperi Bright Patrick

Muri ’35 Bars’, Bright Patrick yashishikarije abantu gukora ibyiza kuko ineza uyisanga imbere, waba wakoze nabi bikakugiraho ingaruka mbi. Ati: “Njyewe nkunda Rap kuva ndi muto kugeza nkuze nzayikomeza kugeza mpaka mvuge ubutumwa nta n’umupaka,..Abakora neza nimukomereze aho abakora nabi namwe nimurekere aho kuko ineza ntakiyihana yaba igihugu cyangwa Imana, iga kubana na bo, use neza, ntabo uheza ntabo ukosereza kuko ineza ugira uzayibona ha nyuma ndetse n’inabi yawe ikome inyuma…”

Bright Patrick yavuze ko hashize imyaka myinshi akora ibyo yahawe (Rap). Yavuze ko nubwo ajya anyuzamo agatuza biba bidasobanuye ko atabona ibyo abandi bakora. Yagize ati: “Imyaka ibaye myinshi nkora icyo nahawe, ibyavuzwe byose ariko ntacyo nabaye,..Ibyo wambwiye biracyandimo n’ubwo njya ntuza, rimwe nkakora si ukutabona ibyo abandi bakora…Ibi dukora si amarushanwa cyangwa se bibe ari ugusiganwa kuko irushanwa ni rimwe rukumbi, twibutsanya yuko isi turimo ari icumbi nkora umurimo binyuze muri Rap…Injyana ntiyazimiye ndavuga iyo rubanda bishimiye.” Yavuze kandi ko iki ari igihe inkuru nziza ikwiriye kuvugwa, imfubyi zigahumurizwa, abapfakazi bagahozwa.”

REBA HANO ’35 BARS’ FREESTYLE YA BRIGHT PATRICK


REBA HANO IKIGANIRO BRIGHT PATRICK YAGIRANYE NA INYARWANDA TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND