RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro n’umusore usa na Meddy werekaniwe mu gitaramo ‘East African Party’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/01/2019 12:44
0


Umusore witwa Rukundo Derick watangiye urugendo rwo kumurika imideli, afatwa na bamwe nk’impanga y’umunyamuziki Meddy. Urukundo amukunda no kuba basa byasembuye kongera Ngabo ku mazina akoresha ku rubuga rwa instagram yiyita Ngabo_Derick _Rwanda.



Ni umusore ushinguye, ukimukubita ugirango uhuye na Meddy wakunze igihe kinini ukifuza guhura nawe. Iyo mumaranye iminota micye umwitegereza neza mu maso ugenda ubona ko atari Meddy ahubwo ari uwo basa; Imyambarire ye n’igihagararo cye ajyanisha na Meddy uherutse gushyira hanze indirimbo ‘Adi Top’. Amazina yiswe n’ababyeyi ni Rukundo Derick ari nayo akoresha ku rubuga rwa Facebook. Kuri Instagram yiyita ‘Ngabo_Derick _Rwanda’ aho akurikirwa n’abantu 1,164.  

Amafoto n’amashusho asakazwa ku mbuga nkoranyambaga ya Rukundo Derick ari kumwe na Ngabo Medard Jobert wiyise Meddy si mashya mu maso y’abakurikirana bya hafi ibikorwa by’uyu muhanzi usanzwe ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika.. Nta n’ubwo ari mashya mu mboni z’abafana ba Meddy bahuriye mu itsinda ryiyise ‘Inkoramutima’ n’abandi bakurikirana Rukundo ku mbuga nkoranyambaga akoresha. 

Derick ari kumwe n'umukunzi we Meddy witwa Mimi.

Mu kiganiro kirambuye na INYARWANDA, Rukundo Derick yavuze ko yavukiye muri Tanzania, we n’umuryango we baza mu Rwanda afite imyaka 2. Yamenye ubwenge iwabo batuye Rusumo y’akarere ka Kirehe, bakomereza i Rwamagana ubu abarizwa mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.  

Avuka kuri Ange Kibukayire (Nyina) ndetse na Rugakingira Peter (Ise). Amashuri abanza yize Rubona Primary School y’i Rwamagana; Icyiciro rusange yize Groupe Officiel de Butare  mu karere ka Huye, asoreza ayisumbuye muri Apapen yo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.

Rukundo Derick avuga ko n’ubwo akunze kubwirwa na benshi ko asa na Meddy atari ko abibona. Yemeye ko asa na Meddy bahuye ku nshuro ya mbere uyu muhanzi agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi, hari muri 2017.    

Yagize ati "Njyewe nka nyir'ubwite, ntabwo mbyera cyane ariko ndabibona. Iyo mbibonye wenda amafoto cyangwa wenda rimwe na rimwe uko abantu babimbwira nkagenda mbyemera….Bwa mbere mbyemera nabyemeye mubonye nawe ambonye biramutungura cyane….Ntabwo navuga ngo turasa cyane harimo ukuntu ariko ntabwo ari cyane,”

Mu myaka itatu ishize abo mu muryango we n’abandi bagiye bamubwira kenshi ko asa nka Meddy. Avuga ko benshi bagiye babimubwira agitangira kumera ubwanwa. Ati “…Ngirango guhera cyera, hashize imyaka nk’itatu….Ndimo gukura nangira kumera ubwanwa kenshi nibwo babimbwiraga. Najyaga mbikora cyera ariko bitari cyane. Uko ngenda nkura rero bakambwira murasa. Nabaye umufana we, by’umwihariko mbarizwa no muri ‘group’ y’inkoramutima [abafana ba Meddy],”

Yavuze ko hari benshi batazi Meddy bamwikanga iyo bahuye bamwitiranyije. Umunsi wa mbere bombi bahura hari muri 2017, Meddy yatumiwe mu gitaramo ariko ngo byari ‘agatangaza’.  Ati “Ngirango umunsi wa mbere duhura byari nka ‘surprise’ kuko byari ukumwakira ku mugaragaro kuko yari amaze igihe atari mu Rwanda.

“Duhura ngirango njyewe naje nyuma gato amaze kuhagera kugira ngo bize kumutungura kuko yabonaga ifoto ntabwo yari anzi neza….Byaramutunguye ariko ubu tumaze kumenyana no kumenyerana,”

Abari mu 'Inkoramutima' bashyize mu kirere uyu musore ari naho Meddy yahereye amusaba kumusanga ku rubyiniro.

Mu gitaramo Meddy aherutse gukorera mu parikingi ya Sitade Amahoro, kuya 01 Mutarama 2019,  cyiswe “East African Party” yerekaniye ku rubyiniro uyu musore avuga ko batavukana ahubwo ko amufata nk’umuvandimwe we mu gihe bamaze baziranyi. 

Rukundo avuga ko Meddy yamusabye kumusanga ku rubyiniro nyuma y’uko yari abonye abafana be (Inkoramutima) bamushyize hejuru. Ikindi ngo Meddy agera mu Rwanda yahamagaye uyu musore kuri telephone amubaza niba azitabira iki gitaramo, undi amubwira ko azahagera.

Yagize ati “ Nari ndi mu ‘inkoramutima’ aribo bafana be ‘group’ ikomeye mu Rwanda hano ngirango abantu benshi barayizi ishobora kuba ikora ibikorwa bikomeye kandi by’agaciro. Twari turi kumwe (mu gitaramo) banshyira hejuru urumva ni we wari uri kuri ‘stage’ arambona, arampamagara.   

Yungamo ati “Agera mu Rwanda ngira ngo nari ndi i Rusizi ntabwo nari mpari ejo bundi ngo mwakire kuko n’’inkoramutima’ zimwakira. Agera mu Rwanda rero twaravuganye. Tuvugana ambaza y’uko nzaza (muri East African Party) tuvugana y’uko nzaza nakabuza,”

Yavuze ko byamushimije kuba Meddy yaramuhagamaye ku rubyiniro, bimuha ishusho y’uko amuzirikana nk’umuvandimwe. Derick avuga ko afata Meddy nka Mukuru we.  Mu minsi ishize, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko (Derick), Meddy ntihageze ariko ngo yaramuhamagaye anabyandika ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza isabukuru y’amavuko nziza. 

Bari kumwe, byakugora guhita ubatandukanye.


Meddy yamwerekaniye mu gitaramo avuga ko amufata nk'umuvandimwe we.


Andi mafoto menshi y'igitaramo "East African Party" wakanda hano

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUKUNDO USA NA MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND