RFL
Kigali

VIDEO: Ishusho ku mibereho y’abafite ubumuga bibumbiye mu muryango “Owezo”

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/02/2019 17:39
0


Umuryango utegamiye kuri Leta “Owezo Youth Empowement” umaze imyaka igera kuri itanu ukorera mu Rwanda. Abafite ubumuga babarizwamo bavuga ko hari intambwe nini umaze kubagezeho ariko kandi ngo baracyafite imbongamizi zirimo nko kudafatwa kimwe n’abandi.



“Uwezo Youth Empowerment” ni umuryango washinzwe mu 2014 ku gitekerezo cyashibutse muri Bahati Satir Omar, ari nawe uwubereye umuyobozi. Avuga ko ari igitekerezo yagize muri 2010 agisangiza bagenzi be biganaga muri kaminuza. Muri Mata 2014 bawufungura ku mugaragaro.

Uyu muryango ukorera mu karere Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’urubyiruko rufite ubumuga, washinzwe ku intego yo kwihuriza hamwe kugira ngo bajye bahanahana amakuru, byanakozwe mu rwego rwo gufasha abakeneye ubwunganizi.

Bahati ati “….Twawushinze kugira ngo tujye tugira aho duhurira, tugire nibura aho dushobora guhana amakuru y’ibikorwa bihari. Ariko ube n’umuryango dushobora kuba twanyuramo kugira ngo abakeneye ubwunganizi, yaba ari ubumenyi yaba ari kugera ku makuru ndetse no kumenya aho bari budasange.”

Yakomeje avuga ko bihaye intego y’igihe kirekire aho “Owezo” bashaka ko iba umuryango ufasha byihariye abafite ubumuga ndetse n’abandi badafite kivugira.

Yagize ati “…Icyerekezo cyacu nka “Owezo” n’intego y’igihe kirekire ni ukuba mu muryango aho umwana n’urubyiruko bafite ubumuga ndetse n’abandi badafite kivurira babaho bisanzuye kandi bagera ku burenganzira bw’ibanze kimwe nk’abandi.”

Yakomeje ati “Twebwe iyo tubona “Owezo” ntabwo tuyibona hano nta n’ubwo tuyibonaho twebwe hano ahubwo tubona “Owezo” nk’icyerekezo cy’abantu bafite ubumuga mu Rwanda. Tubona “Owezo” nk’ejo hazaza h’abayobozi bafite ubumuga muri iki gihugu.”

“Tubona “Owezo” nk’abanyarwanda bafite inshingano yo kubaka igihugu nk’abandi bose. Ahubwo twebwe twumva icyo dukora ari ukugerageza gushaka amahirwe aho ari ho hose nabo bayabone kubera ko hari igihe kinini batayabonye.”


Bwana Bahati Satir Omar, Umuyobozi w'umuryango "Owezo"

Avuga ko abafite ubumuga bahura n’imbogamiziki nyinshi harimo no kuba urubyiruko rufite ubumuga rutabasha kubona ibyangombwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Harimo abava mu ishuri wenda ku myaka itandukanye bitewe n’inzitizi bahuye nazo. Ashobora kwiga amashuri abanza akayarangiza ariko akagira wenda amahirwe kuri we bikaba ibyago akajya mu mashuri yisumbuye akabura bwa bushobozi bwo kujya kwiga mu mashuri yisumbuye.”

Yakomeje ati “Niba wenda hari ukuntu ishuri rye bagerageza kumufasha akiga hafi wenda bitewe n’ubumuga afite biba bitoroshye ko yakomeza kwiga mu mashuri y’isumbuye.

“Urugero nk’abana bafite ubumuga bo rwose ngira ngo kuri uyu munsi ntabwo barabashora kwiga mu mashuri y’ibanze atari amashuri y’abantu bafite ubumuga kimwe n’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.”

Avuga uko abafite ubumuga bagenda babura amahirwe yo kwiga ari na ko bakomeza kubura amahirwe yo kuzagera ku burenganzira bw’ibanze ni gihe bazaba ari bakuru.”

Gisele ushinzwe imibero myiza muri “Owezo”, avuga ko benshi mu rubyiruko rufite ubumuga, bahuriza ku kuba sosiyete babarizwamo badafatwa neza. Ati “Akenshi usanga ari ikibazo cya sositeye, uburyo sosiyete ibafata cyangwa se uburyo bwo kwitinyuka.

“Usanga ari ikibazo gikunze kugaragara mu bana b’abakobwa kubona sosiyete imifuta uko atari, gutekereza ko adashoboye kandi we ashoboye noneho hakubitiraho ubukene bitewe n’uko atize.”

Niyibizi Francine ukurikirana umushinga w’isuku n’isukura ku bana b’abakobwa bafite ubumuga ku biga n’abatiga, yavuze ko uyu mushinga bawugejeje mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Nyange. Avuga ko bakorana n’abafasha myumvire bigisha ababyeyi b’abana babereka uko bakwikorera isuku ubwabo

Ngo bishimira y’uko imyumvire y’abanyarwanda igenda ihunda. Avuga ko mu ngendo bakoze, basanze abana b’abakobwa bafite ubumuga badafite amakuru ahagije kubijyanye n’imyororokere.

Imibare mishya y’abafite ubumuga mu Rwanda iherutse kugaragaza ko 98,8% ari abashomeri. Iyi mibare kandi ku rwego rw’igihugu yagaragaje ko abafite ubumuga barenga ibihumbi 464. Muri Raporo y’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga yanerekanye ko 48,6% by’abafite ubumuga badafite uburezi bwo ku ishuri.

REBA HANO IKIGANIRO N'ABO MU MURYANGO "OWEZO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND