RFL
Kigali

VIDEO: Uburyo budasanzwe bwo kugura amatike y’ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga ry’abize muri IPRC

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/08/2019 12:24
0


Umwe mu banyeshuri bize muri IPRC Kigali, Ndayishimiye Deo Gratia ari mu bakoze imashini idasanzwe yifashishwa mu gukora amatike y’ibirori aho hifashishwa Application cyangwa Website yabo bwite.



Mu byo umunyamakuru wa INYARWANDA yasuye, ndetse akanabihabwaho ubusobanuro nyuma y’imashini itera imyaka n’indi iyibagara, yeretswe indi mashini bise ‘Wivunika Ticketing’ mu buryo bw’ikoranabuhanga ryifashishije ICT aho uwayikoze yashyize hamwe na bagenzi be bahuriye mu cyo bise ‘Isange Group’ ikora nka Kompanyi. Yadusobanuriye ‘Wivunika Ticketing’ ikora mu buryo bubiri aho wayikoresha nka Application cyangwa nka Website. Wayikoresha ugurira itike aho waba uri hose mu buryo bworoshye kandi bwihuse upfa kuba ufite 'Bundles' za internet ziri gukora.


Wivunika Ticketing, ni uburyo bworoshye bwo kugra tike z'ibirori aho uri hose

Kugeza ubu hari ibirori bimwe na bimwe bamaze gukorana na ba nyirabyo babiteguye mu kugurisha amatike yabo ndetse bikagaragaza inyungu no gucuruza byoroshye kuko iyo umaze kugura itike uhabwa ubutumwa bugufi kuri telephone ndetse ukanahabwa ubutumwa kuri Email. Wifashishije telefone yo mu bwoko bwa Smartphone, si ngombwa ko wajyana urupapuro rw'itike (printed copy) ahubwo bashobora kuyirebera muri telefone bakayipimisha akuma ugakomeza ukinjira aho ikirori kiri kubera.

Umunyamakuru wa INYARWANDA yakoresheje iri koranabuhanga mu gupima imikorere yaryo ndetse abona tike yakozwe n’iyi mashini yakozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC ikaba ari imashini ishobora guterurwa ikajyanwa aho ibirori byabereye mu rwego rwo gufasha abantu byoroshye. Iyi mashini yabahaye amahirwe yo kwitabira amarushanwa ya “Innovation Competition” ibahesha umanya wa 1, nyuma yaho muri “TVET Youth Challenge” babaye aba 2 kandi baracyakomeje mu kindi cyiciro.


Umunyamakuru wa INYARWANDA yagerageje imikorere y'ikoranabuhanga rya Wivunika

Ubwo twamubazaga aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi mashini ikorana n’ikoranabuhanga rigezweho hifashishijwe Application cyangwa Website ya Wivunika, yaduhishuriye aho igitekerezo cyaturutse, ati “Igitekerezo cyaje hano mu Rwanda hari harimo kubera CAN haza kubaho ikibazo cy’uko amasite bacururizagaho amatike ugera hamwe ugasanga yashize bakakurangira ahandi ugasanga kugerayo ni indi tike nyinshi n’umwanya bigatwara munini. Twatekereje ikintu twakora kigakemura ibyo bibazo byo kubura amatike, umuntu akajya ayigurira ahantu ari hose, akishyura akajya mu kirori nta kibazo afite kindi kandi atavunitse.”


Wifashishije Wivunika Ticketing wagura itike Online, bakagufasha kuyibona ari agapapuro kari Printed 

Nk’uko muza kubisanga mu kiganiro, hari bamwe mu bafatanyabikorwa bamaze gukorana mu kubagurishiriza amatike kandi baracyakomeje ndetse banifuza kurenga amatike y’ibirori bakajya ku matike y’urugendo ku buryo bakorana na kompanyi zo gutwara abantu bikorohereza abagenzi kujya bagurira amatike aho baba bari hose.

Deo Gratias yatangaje ko hari ibindi byinshi bakiri gukora mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi bizeye ko bizafasha gukemura bimwe mu bibazo bigaragara muri Sosiyete nyarwanda kuko bazabishyira ku isoko nibimara kurangira. 

Ahamya ko Leta y’u Rwanda bigaragara ko yumva ibitekerezo byabo bakanashimira ubufasha bagenerwa mu guhanga utwo dushya anabasaba kutazacogora mu gushyigikira urubyiruko. Yasoje asaba urubyiruko kwigirira icyizere bagashira ubwoba ndetse bakagira intego mu buzima bagaharanira kuzishyira mu bikorwa bashirika ubute kandi bihanganira ibyabagora byose.

Kanda hano urebe ibijyanye n'iyo mashini ya 'Wivunika Ticketing'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND