RFL
Kigali

Vitenam: Umugore wambuye banki Miliyari 44$ arasatira kunyongwa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/04/2024 13:04
0


Umushoramari Truong My Lan ukomoka mu Mujyi wa Ho Chi Minh, yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo akurikiranywe ku cyaha cyo kwambura banki amafaranga arenga miliyari 44$.



Truong My Lan w’imyaka 67 ari mu nkiko aho ashinjwa kuba yarambuye Banki ya Saigon Commercial Bank arenga miliyari 44$ ndetse ubushinjacyaha bukaba bugaragaza ko muri ayo mafaranga, bigoranye ko miliyari 27$ bayagaruza.

Uyu mugore usanzwe afite icyubahiro muri iki gihugu cya Vietnam, yarenze ku mategeko y’igihugu aho itegeko rivuga ko nta muntu wemerewe kugira imigabane irenga 5% muri Banki iyo ariy yose.

Bivugwa ko Truong My Lan afite imigabane ingana na 90% muri  Banki ya Saigon Commercial Bank akaba yaranagize uruhare mu guhuza banki eshatu zaje kubyara iyi banki afitiye umwenda.

Kubwo kugira iyi migabane ari nawe kandi wagize uruhare mu kwihuza kw’amabanki atatu agakora banki imwe, ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore yari afite ijambo rikomeye ku buryo nta muntu wamuvugiragamo ndetse n’uwashakaga kuzamura umutwe yahitaga amukura mu nshingano agashyiramo undi.

Si ukugira imigabane ya 90% gusa ahubwo 93% by’inguzanyo iyi banki yatangaga yahabwaga uyu mugore bituma ashinjwa gusahura iyi banki. Mu gihe icyaha cyamuhama, Truong My Lan yahanishwa igihano cy’urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND