RFL
Kigali

Volkswagen yashyizeho imodoka zifite n’umushoferi zizakodeshwa mu ijoro rya Bonane kugeza bucyeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2018 15:48
5


Ryoherwa n’ingendo zitekanye! Ibirori bisoza umwaka bikomeje kuryoha kandi ni byiza kubigiramo umutekano uhagije. Hamwe na Volkswagen mobility solution ushobora kuryoherwa n’ijoro rya bonane ritekanye ugendera mu modoka nziza ndetse ufite umushoferi kuva saa mbiri z’ijoro ku ya 31 Ukuboza 2018 kugeza kuya 01 Mutarama 2019 saa mbiri za mu gito



Ryoherwa n’ijoro ritekanye i Kigali! Mu ijoro rya Bonane, abantu benshi bakunze kujya mu minsi mikuru ndetse no mu bitaramo bitandukanye kwishimana n’inshuti, akaba ariyo mpamvu inshuti zishyize hamwe cyangwa se umuryango ushaka kuryoherwa utembera Kigali wakoresha uburyo bwo gufata imodoka ijoro ryose kugira ngo babashe kuryoherwa mu ngendo zitekanye.

Muri iyi poromosiyo ya Bonane ushobora guhitamo ubwoko bwa Passat ku mafaranga ibihumbi 100 (100 000Frw) cyangwa se Teramont ku mafaranga ibihumbi 120 (1200 000Frw) gusa. Niba wifuza gukodesha iyi midoka ijoro ryose hamagara kuri + 250781424734 cyangwa ubandikire kuri info@vw.rw.

Volkswagen yashyizeho imodoka zifite n'umushoferi zizakodeshwa n'ushaka gutembera mu ijoro rya Noheli.

Dore ibyiza byo gukodesha iyi modoka: mu gihe waba ufite impungenge zo kugira umunaniro, kunywa ukaba warenza ikigero cyemerewe umuntu watwara imodoka, ibi byose igihe wakodesheje iyi modoka ntuzahangayika kuko uzabasha kujya aho ushaka hose ufite umushoferi ijoro ryose guhera saa mbili z'umugoroba kugera saa mbili za mu gitondo.

Ni umwanya mwiza inshuti, abavandimwe, imiryango bakwisanzura bakarangiza umwaka wa 2018 bishimye kandi batembera bakanabasha gutangira 2019 nta mpungenge. Aya mahirwe ntagucike.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi5 years ago
    Iki ni igitekerezo kiza pe
  • Kenny5 years ago
    Ibi ni sawa kabisa. U Rwanda rurihuta mu iterambere
  • Manzi5 years ago
    Iki ni igitekerezo kiza pe
  • Kaka5 years ago
    Byari byiza ni uko bihenze
  • Nyiramana5 years ago
    aya mafaranga ni menshi pe!!!





Inyarwanda BACKGROUND