RFL
Kigali

Vumilia yakoze igitaramo cy’amateka cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/05/2024 7:01
1


Umuhanzi Vumilia Mfitimana wo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi ukomeje kuzamuka neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye igitaramo cy’amateka muri kaminuza ya UNILAK cyitabiriwe n’abantu b’ibyamamare batandukanye barimo na Dusenge Clenia wamenyekanye nka Madedeli muri Sinema.



Ku isabato y’iki cyumweru tariki 04 Gicurasi 2024, umwe mu bahanzi bahagaze neza  mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Vumilia Mfitimana yataramiye abitabiriye igitaramo cye cya mbere yise ‘Nyigisha Live Concert.’

Ku ikubitiro mu myambaro myiza y’umweru n’umukara, Korali Intwari za Kristo y'i Kigombe, niyo yakiriye abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo 2 maze bakurikirana na Anne Muhimpundu benshi bakunze mu ndirimbo ‘Ntacyo Nkushinja,’ yongera kuririmbira abitabiriye igitaramo iyi ndirimbo ndetse n’izindi.

Anne, yakurikiwe na Korali Ababimbuzi yo ku Muhima, maze aba basore mu majwi meza bafatanya n’abitabiriye kuririmba urukundo rw’Imana rwatumye itanga umwana wayo ngo apfire abanyabyaha. Ababimbuzi bakurikiwe n’abasore n’inkumi ba korali yitwa Hope in Christ ya Kicukiro Centre.

Umuramyi Phanuel Bigirimana wakunzwe mu ndirimbo ‘Inzu Itava’ nawe yahawe umwanya asusurutsa abari aho mu ndirimbo ahera no kuri iyo ndirimbo yanyuze benshi, asoreza ku yo yise ‘Kuguruka’ ikubiyemo amagambo y’ibyiringiro by’uko abizeye Yesu bazamusanganira.

Nyuma ya Phanuel ibintu byahise bihindura isura kuko Vumilia yahise yiyizira, yakirwana amashyi menshi n’urugwiro maze mu ikanzu nziza yinjira ashimira abantu bitabiriye igitaramo cye ntibamutenguhe.

Vumilia, yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Na nubu’ ihamya ibitangaza by’Imana mu buzima bwe, ‘Mwami Wanjye’ ivuga uko Kristo yitangiye abanyabyaha.

Umuvugabutumwa nawe yaje yunga mu rya Vumilia, avuga ko abantu bari mu Isi bari mu ishuri ritoroshye ariko abafite umwuka wera bashobora kuritsinda. Ijambo ry’Imana ryashimangiwe na korali Intwari za Kristo y'i Kigombe mu ndirimbo zirimo iyo bamenyekanyeho cyane yitwa ‘Abatambyi.’

Umuhanzi Vumilia yagarutse ku rubyiniro mu myambaro myiza kurusha iya mbere nk’uko bisanzwe yakiranwa ibyishimo biri hejuru, yinjirira mu ndirimbo yise ‘Amahoro,’ aririmba n’izindi zitandukanye. Akiri ku rubyiniro, abitabiriye bakurikiye icyegeranyo cyakozwe ku mateka ye n’urugendo rwe mu muziki.

Muri iki gitaramo kandi, hakusanijwe inkunga yo gushyigikira Vumilia mu murimo w’uburirimbyi akora.Vumilia yashimiye by’umwihariko umu Producer wamwinjije mu muziki, n’abandi bantu bamushyigikiye cyane mu rugendo rwe.

Nyuma y’iki gikorwa, Vumilia yaririmbye indirimbo ikunzwe cyane yanitiriye igitaramo cye ‘Nyigisha,’ akurikizaho iyitwa ‘Nibo,’ n’izindi, maze akurikirwa n’abahanzi ndetse nay a makorali yose yatumiye kugira ngo yifatanye na we maze baratarama biratinda ku buryo ntawifuzaga gutaha.

Uyu muhanzi akunzwe cyane mu ndirimbo yanitiriye iki gitaramo yise ‘Nyigisha’ (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima).

Reba hano amwe mu mafoto yaranze igitaramo "Nyigisha Live Concert" cy'umuhanzi Vumilia


    











Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurunziza Claude 3 days ago
    Byari byiza cyane Imana imyongerere impano





Inyarwanda BACKGROUND