RFL
Kigali

Waba uzi inzitizi ku iterambere ryawe? Imbaraga ukoresha utekereza ibigenda nabi uzikoreshe ku bigenda neza uzivana ahaga

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/10/2020 9:19
0


Isi uko iteye biragoye kubona umuntu utuje kandi atekanye. Ni kenshi benshi bahora bibeshya ko abantu batunze ibya mirenge ari bo babayeho neza gusa si byo! Uko ubutunzi bwiyongera cyangwa ikuzo ryiyongera ni ko umuhangayiko nawo ukura. Gusa hari n’abandi baba mu icuraburindi bashorwamo n’ibitekerezo byabo bya buri munsi kandi bibi, wabyirinda



Ese ni iyihe mpamvu ituma uhora uta umwanya wawe ku bintu bitagenda neza? Nonese waba uzi ko benshi ku Isi umwanya wabo mwinshi bawuta batekereza ku babagiriye nabi kuruta uko babikora ku ruhande rw’ababagiriye neza? Waba uzi ko iki kintu ari cyo soko y'ibyago uhura nabyo mu buzima bwawe bwa buri munsi?.

Benshi mu batuye Isi bahora bashaka ibisubizo bashingiye ku bitagenda neza! Ese ibitagenda neza ni byo byakabaye isoko y'inzira nziza cyangwa ibigenda neza ni byo byakabaye inzira nziza ikugeza ku buzima bwiza?.

Umuhanga ati ”Kwiga ni uguhozaho”, undi ati ”Ihene mbi ntuyizirikaho iyawe”. Nonese niba ihene mbi ntawe uyizirikayo iye kuki ushaka gufata ibibazo byawe ukaba ari byo ushakamo inzira ikugeza ku byiza?.

Gusa ku rundi ruhande, hari abahanga bavuga ko wagakwiye kwigira ku makosa kugira ngo ugire aho ugera, gusa mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi nzira ni yo, ariko na none ibi bikorwa igihe ubonye uhuye n’ikibazo ugahita ureba impamvu yagiteye ugahita ushaka uko ukivamo ukora ibyiza bityo bikakugeza ku ntsinzi wiyemeje! Naho iyo uheranwe na cyakibazo hari igihe uhita ugendanirako.


Mu buzima bwa muntu ni kenshi ahora yibaza uko yagera ku bintu bihambaye, gusa biragoye kuba wagera ku kintu runaka umunsi umwe ahubwo ibikorwa bito bito bihurijwe hamwe ni byo bibyara ikintu kinini gifatika. Nonese waba uzi ko ubuzima uri kubaho uyu munsi bushingiye ku byo wakoze ejo hashize?. Ibi icyo bivuze ni uko icyo urimo gukora ubu nacyo kizagira ingaruka mu mibereho yawe ejo hazaza.

Ikindi gihari ni uko kenshi iyo ukiri umwana ubuzima ubamo buba bwaratewe n'ubwo ababyeyi bawe babayemo. Ubuzima uri kubaho uyu munsi wa none hari umuntu buzatuma abaho nabi cyangwa neza mu minsi iri imbere, ibi ubimenye byatuma ukora ibizagira ingaruka nziza. Ntakiza mu buzima nko guhora ufite inyota kandi urajwe inshinga no gukora ibintu byaguteza imbere.

Ese haba hari inzira ihamye (Formula) yo kugera ku iterambere?


Aha igisubizo ni OYA, benshi mu batunzi n’ibikomerezwa babayeho mu minsi yo hambere ndetse n’abariho uyu munsi wa none, bavuga ko nta nzira runaka cyangwa uburyo bwo kugera ku iterambere ahubwo byose bishingira ku bikorwa bito bito muntu agenda akora umunsi ku wundi.

Baho utekereza ibintu by’ingenzi kandi nukora ikosa cyangwa wahemukiwe ubyigireho ariko ntuheranwe na byo ahubwo bizabe imbarutso yo gutekereza ibyiza kandi ujye uhita utangira uve mu magambo ugane mu nzira y’ibikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND