RFL
Kigali

Watoto Children's Choir iri kubarizwa i Kigali yatangarije abanyamakuru ibyihariye bizaranga igitaramo igiye kuhakorera-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/12/2018 15:37
0


Watoto children's choir igizwe n'abana bato bo muri Afrika baba muri Uganda mu itorero Watoto church iri kubarizwa mu Rwanda aho yaje gukorera igitaramo ku nshuro yayo ya mbere. Kuri uyu wa Gatanu, abana baganiriye n’abanyamakuru batangaza ibyihariye bizaranga igitaramo bagiye gukorera mu Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 21/12/2018 ni bwo aba bana baganiriye n’abanyamakuru b’i Kigali batangaza byinshi ku ivugabutumwa bamazemo iminsi banavuga ibyihariye bizaranga igitaramo baje gukorera mu Rwanda. Ni ikiganiro cyabereye i Remera kuri Hilltop hotel ari naho bacumbikiwe kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20/12/2018.

Watoto children's choir

Watoto children's choir bari kubarizwa mu Rwanda

Babwiye abanyamakuru ko ari ubwa mbere bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda by’akarusho u Rwanda akaba ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika bagiye gutaramiramo. Icyakora bavuze ko bamaze iminsi bazenguruka ibihugu binyuranye i Burayi no muri Amerika y’Epfo. Mu bitaramo bakoreye muri ibyo bihugu harimo ibyo bakoreye muri; Brezil (bamazemo amezi atatu), Ubudage, Switzerland, Sweden n’ahandi.

Nathan Kiza umuyobozi wa Watoto children's choir yabwiye abanyamakuru ko bishimiye kuza mu Rwanda ku nshuro yabo ya mbere. Igitaramo bagiye kuhakorera cyitwa 'Turabakunda Christmas Rwanda Tour'. Ni igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/12/2018 kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwa nka Camp Kigali kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro.

Nathan Kiza yavuze ko bazacuranga umuziki w’umwimerere . Yavuze kandi ko bakunda cyane abanyarwanda akaba ari nayo mpamvu igitaramo bagiye gukorera i Kigali bacyise ‘Turabakunda Christmas Rwanda Tour’ ukongeraho no kuba u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afrika bahereyeho bakora igitaramo ukuyemo Uganda babarizwamo.

Watoto children's choir

Nathan Kiza umuyobozi wa Watoto Children's choir

Yateguje abazitabira igitaramo bagiye gukorera i Kigali ko bazaryoherwa cyane binyuze mu mbyino zidasanzwe ziherekejwe n’uburyohe bw’amajwi aba bana bafite. Ni igitaramo bateguye mu kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza Noheli, umunsi ngarukamwaka abakristo hirya no hino ku isi bizihizaho ivuka rya Yesu Kristo.

Kwinjira mu gitaramo Watoto Children's choir igiye gukorera i Kigali ni ukwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw) guhagarara, ibihumbi icumi (10,000Frw) kwicara ndetse n'ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu batandatu bazahabwa imeza yabo. Ku bantu bashaka itike bahamagara nimero; 0786896974. Bashobora kandi kuyasanga ku rubuga tickets.apexevents.co.rw

Watoto children's choir ni korali ikunzwe bikomeye muri Uganda, mu karere na Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri Afrika muri korali z'abana. Igizwe n'abantu b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa babuze ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse n'abishwe n'intambara. Mu baririmbyi b’iyin korali harimo n’abana bavuye ku muhanda.

Watoto children's choir

Igitaramo aba bana bagiye gukorera mu Rwanda

Aba bana basengera mu itorero Watoto church rimwe mu matorero akomeye muri Uganda bakaba bakoresha impano bafite yo kuririmba no kubyina bagatanga ubutumwa bw'ihumure n'ubugarurira abantu ibyiringiro. Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo;  Beat of your love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300), Signs & wonders, Webale (Thank you), Holding on, Oh what love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshanu n'ibihumbi 600; n'izindi ndirimbo zinyuranye.

REBA ANDI MAFOTO

Watoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choir

Watoto Children's choir mu kiganiro n'abanyamakuru

Watoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choir

Esther ushinzwe itangazamakuru muri Watoto Children's choir

Watoto children's choirWatoto children's choir

Yavuze ko yakuriye muri iyi korali, ubu ni umwe mu bajyanama bayo

Watoto children's choir

Diana umwe mu bayobozi b'aba bana

Watoto children's choir

Ni abana bafite impano idasanzwe mu kubyinira Imana

Watoto children's choirWatoto children's choirWatoto children's choir

Bari bambaye imipira yanditseho ngo "This is my story, I am a miracle" bisobanuye ngo "Iyi ni inkuru yanjye, ndi igitangaza"

Watoto children's choir

Bishimiye cyane kugera mu Rwanda,..benshi muri bo ni ubwa mbere bahageze,..ku maso yabo wabonaga bishimye cyane.

REBA HANO OH WHAT LOVE YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR


AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND