RFL
Kigali

Yabaye uwa kabiri wujuje BK Arena! Chryso Ndasingwa ni muntu iki? –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2024 11:02
0


Unyujije amaso ku rubuga rwa X (Yahoze ari Twitter), buri wese aribaza ubuzima bw'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ndasingwa Jean Chrysostome [Chryso Ndasingwa] wanditse amateka yo kuba uwa Kabiri wujuje BK Arena.



Ntibisanzwe! Hari bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, bagiye bandika bagaragaza ko n'ubwo batazi Chryso Ndasingwa ariko banyuzwe n'umuziki waherekeje ibihangano bye.

Hari abavuze ko batari bazi n'indirimbo ye, ariko bashingiye ku mitegurire ye, imbaraga yashyize mu kwamamaza igitaramo cye batekereza ko ari byo byamufashije kuzuza BK Arena.

Uyu musore tuvuga w'i Nyamirambo, yanditse amateka avuguruye mu muziki wa Gospel, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024.

Ni amateka yanditse ashyigikiwe n'abaramyi bakomeye mu muziki barangajwe imbere na Aime Uwimana, Josh Ishimwe, True Promises, Asaph Ministries International, Papy Clever n'abandi.

Ubwo yari asoje iki gitaramo, Chryso Ndasingwa yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo abantu benshi batabyumva, bitewe n'uko yahisemo kugikorera mu nyubako ya mbere nini mu kwakira ibitaramo mu Rwanda.

Yavuze ko yari afite igitutu n'ubwoba. Ati "Ndanezerewe, kuko amasengesho yacu Imana irayasubije. Nari nifitiye icyizere ariko 80% by’abo twari kumwe ntabwo bari bifitiye icyizere, kubera ko iyo ugiye gukora ikintu bwa mbere nta wundi muntu uragikora, baba bakeneye ibintu bifatika. Abenshi bambwira ko ntabwo wakora igitaramo cya mbere ngo ugikorere muri BK Arena…”

Uyu muhanzi ukorera ivugabutumwa mu Itorero rya Newlife Bible Church Kicukiro, amaze imyaka igera muri itatu akora umuziki aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Ndakwihaye, Wahozeho, Ntajya Ananirwa, Ntayindi Mana, Wakinguye ijuru n’izindi.

Igitaramo cya Chryso Ndasingwa cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru, ibintu benshi na we arimo bashimiye Imana cyane ko hari abatari bazi ko bizashoboka ko iyi nyubako ya BK Arena azayuzuza nyuma ya Israel Mbonyi umaze kumenyerwa ko ari we uyuzuza.


    

Ariko se, uyu musore wujuje BK Arena ni muntu iki?

Yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu.

Uyu musore avuga ko yifashishije urubuga rwa Youtube yafashe igihe gihagije cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi.

Chryso yamamaye mu ndirimbo 'Wahozeho' ari nayo yatumye ategura igitaramo cyo kuyimurika mu buryo bwihariye, aho yayihurije hamwe n'izindi ndirimbo zigize Album ye ya mbere.

Chryso ni umwana wa Kane mu muryango w'abana icumi. Yisobanura nk'umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Yakoze igitaramo cye, mu gihe bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bakunze kwakira amashusho y'indirimbo ze zagiye zisubirwamo n'abantu banyuranye.

Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ na Bibiliya n'ubuyobozi muri Africa College of Theology (ACT). 

Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha 'Social Studies with Education'. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y'abana aho bigaga i Kibeho.

Ati "Nakuriye mu muryango w'abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n'ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."

Uyu musore asanzwe ari umwarimu w'umuziki, aho atanga amasomo yihariye ku bantu banyuranye ahanini bitewe n'ahantu bahuriye. Ati "Ntanga amasomo yihariye."

Avuga ko akora icyo umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w'izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana. Amakuru yamenye ni uko mu muryango ari abaramyi, kuko na Sekuru 'yari umuhimbyi'.

Ndasingwa asobanura impano nk'ikintu 'uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha'. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri 'umusore kuri iyi myaka'.

Avuga ko gukorera igitaramo muri BK Arena nta mpungenge byari bimuteye. Ati "Umuziki w'Isi n'uko uw'Imana umeze ntabwo bimeze kimwe. Twe, umuziki w'Imana ni ivugabutumwa, bituruka ku Mana, birimo kwizera cyane kurusha uko wapimira ku bigaragara nubwo ibigaragara nabyo biza, ariko ikigaragara iyo kigenze neza turavuga ngo Imana ihabwe icyubahiro." 

Yavuze ko utapimira ubwamamare bw'umuhanzi mu kuzuza Arena, ngo uvuge ko ashyigikiwe.

Ndasingwa avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.

Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye.”

“Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”

Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira.

Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey n’abandi.

Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise ‘Wakinguye Ijuru’ ndetse na ‘Wahozeho’ yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n’abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.


    

Chryso Ndasingwa yabaye umuhanzi wa kabiri wujuje inyubako ya BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi


 

Chryso Ndasingwa avuga ko Israel Mbonyi ari icyitegererezo ku bahanzi bakora Gospel, kandi yifuza gukomeza gutera ikirenge mu cye


 

Ndasingwa avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 ari bwo yatangiye kwiga gucuranga piano ndetse na Gitari

Ndasingwa avuga ko ubwo yari afite imyaka 16 yigaga mu mashuri yisumbuye kuri Marie Merci i Kibeho yaririmbaga indirimbo z’umuraperi P-Fla, ku buryo atiyumvishaga ko igihe kimwe azakora ‘Gospel’
 

Ndasingwa yavukiye mu muryango usengera muri Kiliziya Gatolika, ariko yaje guhindura ajya muri New Life Bible Church


Ndasingwa yavuze ko yiyemeje gutaramira muri BK Arena mu gihe hari abamushidikanyagaho


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CHRYSO NDASINGWA NYUMA Y'IGITARAMO
">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cyo kumurika Album ‘Wahozeho’ 

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND