RFL
Kigali

Ykee Benda nyuma y’amezi 6 yibarutse imfura ye, agiye kwibaruka ubuheta

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/01/2020 15:15
0


Umwaka ushize, ni bwo Ykee Benda yibarutse umuhungu we w’imfura yabyaranye n’umukunzi we bari bamaranye igihe. Ubu amakuru mashya aravuga ko agiye kwibaruka undi mwana ku wundi mugore.



Ykee Benda ni umuhanzi wo muri Uganda umaze kubaka izina mu muziki. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka “Munakampala”, “Farma” n’izindi nyinshi zatumye yigarurira imitima ya benshi. Mu itangazamakuru ryo muri Ugunda, yagiye avugwaho kujya mu rukundo n’inkumi zitandukanye zirimo Martha Kay, umuhanzikazi wo muri Uganda Divine B, Julie Batenga n’abandi.


Ykee Benda ugiye kwibaruka ubuheta nyuma y'amaze 6 yibarutse imfura

Abenshi mu bavuzweho kugirana urukundo rwihariye nawe yagiye abigarama akavuga ko atari byo. Umwaka ushize ari i Burundi anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter ni bwo yatangaje ko yibarutse imfura ye avuga ko abaye umubyeyi, ahishura ko tariki 21 Mutarama 2019 yanditswe mu mateka, maze aha ikaze ku Isi umuhungu we Donte Quain Tugume Muhagazi.


Iyi mfura ye byaje kumenyekana ko yayibyaranye n’umukunzi we yavugaga ko batandunye nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze bakundana witwa Julie Batenga. Mu gitondo cy'uyu wa Kabiri tariki 28/01/2019 ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda, cyasohoye inkuru ivuga ko Ykee Benda umuyobozi wa Mpaka records agiye kwibaruka umwana wa kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND