RFL
Kigali

Yvan Ngenzi yasangije abakunzi be indirimbo nshya 'Waramfiriye' yakoranye na Pastor Dadou, Delsy, René Patrick na Arsene Manzi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2019 15:44
0


Yvan Ngenzi uri mu myiteguro y'igitaramo ‘Ntahemuka Live Concert’ kizarangwa n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere, kuri ubu yasangije abakunzi be amashusho y'indirimbo 'Waramfiriye' yakoranye n'abahanzi batandukanye barimo Pastor Dadou, Delsy, René Patrick na Arsene Manzi.



Yvan Ngenzi yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayirangije mbere gato ya Pasika, ntibyamukundira guhita ayishyira hanze icyo gihe bitewe n'ibihe by'akababaro yari arimo byo kubura umuvandimwe we. Iyi ndirimbo 'Waramfiriye' ivuga urupfu Yesu Kristo yapfuye ubwo yacunguraga abari mu isi.


Kuri ubu Yvan Ngenzi ari kwitegura gutaramira abakunzi be mu gitaramo kizaba tariki 21 Nyakanga 2019, icyakora aho kizabera n’andi makuru ajyanye n’iki gitaramo biratangazwa. Ubwo yavugaga impamvu igitaramo cye yacyise ‘Ntahemuka Live Concert’ Yvan Ngenzi yabwiye Inyarwanda ati“Ni uko iminsi maze ku isi, ntiyigeze antenguha, kandi mfite n’ubundi buhamya bwa benshi atatengushye. Ikindi ni uko iki igitaramo nakitiriye indirimbo yanjye yitwa ‘Ntahemuka’ akaba ariyo yamenyekanye."

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARAMFIRIYE'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND