RFL
Kigali

Zari Hassan uri gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye yagaragaje ko n’ubwo abyaye gatanu atarasaza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/04/2019 14:36
0


Abantu benshi bamuzi nk’umunyamideri, abandi bamuzi nk’umushabitsi, yanamenyekanye nk’umugore wa bamwe mu bantu b'ibyamamare ndetse akaba n’umwe mu baherwekazi East Africa itunze. Zari, yagaragaje ko atarasaza.



Zari wakundanye ndetse akanabyarana na bamwe mu bagabo bazwi barimo nyakwigendera Ssemaga Ivan, umugabo wari umuherwe cyane banabyaranye abana batatu b’abahungu ndetse nyuma akaba yarabanye n'umuhanzi Diamond nk’umugore n’umugabo bakabyarana abana babiri, amaze iminsi acira amarenga abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ubukwe bwe.

Zari ukunda kujyana n'abana be koga, bivugwa ko ari gutegura ubukwe mu ibanga rikomeye aho inshuti ze za hafi cyane ndetse n’abo mu muryango we ari bo bazabugaragaramo ku ruhande rwe. Ibi yabigaragarije kuri Snapchat aho yabwiye abafana be ati “Mwitegure ubukwe bwanjye buri vuba aha…” Birumvikana ko ababutegerezanyije amatsiko ari benshi na cyane ko umugabo benda kubana abifuza kumumenya atari bake.

Uretse ibyo ariko, Zari aherutse kwerekana amabere ye akoresheje indorerwamo na telephone aho yifotoye nta karega yambaye hejuru, ibintu byavugishije benshi. Ugendeye ku ifoto igaragaza amabere ya Zari ndetse n’ibyo yakomeje kuvuga yashakaga kugaragaza ko atarasaza na gato. Nyuma yo kubyara abana 5 aracyagaragara nk’inkumi, dore ko mu minsi ishize yanabigarutseho avuga amabere ya Akothee ku butumwa yanyujije muri comment kuri Instagram amubwira ko ari nkawe bombi batarasaza kandi babyiruye.


Zari uri gutegura ubukwe mu ibanga yagaragaje ko atarasaza

Kuri Zari, kugira abana 5 avuga ko bidakuraho kwiyitaho aho yagize ati “Kubyara abana 5 ntibisobanuye ko utakiyitaho ngo wite no ku mubiri wawe ukomeze kuba mushya.” Kandi ibyo avuga birigaragaza ko ari urugero rwiza rwo genderaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND