RFL
Kigali

Zidane wa Real Madrid yatunguye benshi asaba Leta y'u Bufaransa gukora ikintu gikomeye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2020 18:58
0


Umufaransa utoza ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne, Zinedine Zidane, yatunguranye asaba Leta y’u Bufaransa kwisubiraho ku mwanzuro wari wafashwe, igatanga uburenganzira bwo gufungura ahakorerwa imyitozo yongera imbaraga hazwi nko muri Gym, nyuma y'uko Leta ifashe icyemezo cyo gufunga ahantu henshi hakorerwaga iyi myitozo.



Zidane yifatanyije n’abandi bantu basaga 100 bafite aho bahuriye na siporo mu gihugu cy’u Bufaransa basaba Leta ko yatanga uburenganzira bwo gufungura Gym kuko ushishoje neza usanga itari mu byakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo ryagaragaye mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2020, ryavugaga ko bitewe n'uko icyorezo cya coronavirus kiri kwiyongera ku muvuduko ukabije, Leta yashyizeho ingamba zo kugica intege zirimo gufunga hamwe mu hakorerwaga imyitozo ngororamubiri ndetse no mu bwogero (Swimming pools) uretse mu bigo by’amashuri gusa.

Stephane Diagana watwaye imidari itandukanye mu mikino Olympic, yagize ati”Ntabwo ari ikibazo cyo gusuzugura amategeko n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ariko hari ibyemezo bishobora guhungabanya ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho”.

Benshi mu bahagarariye amafederasiyo atandukanye bemeza ko gufunga Gym Atari umwanzuro mwiza, ahubwo zafungurwa kuko nta ruhare zigira mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

Umubare wabandura COVID-19 mu gihugu cy’u Bufaransa ugenda wiyongera uko bucyeye n’uko bwije, kuko mu cyumweru gishize abanduye ku wa gatandatu gusa ari 26,896, hitaba Imana 54, bituma umubare w’abanduye iki cyorezo wiyongera uba 718,873, mu gihe abamaze gupfa ari 32,684, kuva Coronavirus yagera muri iki gihugu.

Zidane yasabye ko Gym zafungurwa mu Bufaransa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND